Izi kiliziya zari zimwe muri kiliziya za paruwasi 26 zari zifunze kugera ubu. Nyuma y’ifungurwa ryazo kuri ubu kiliziya za paruwasi 23 ni zo zisigaye zifunze.
Muri izi zifunze Diyosezi ya Byumba yari ifitemo 8. Kuri ubu hakaba hasigaye eshanu zigifunze ari zo: Rukomo, Gituza, Burehe, Muyanza na Kisaro.

DIYOSEZI YA BYUMBA
Diyoseze ya Kibungo iza kw’isonga mu zafunzwemo paruwasi nyinshi kurusha izindi. Muri paruwasi 22 zibarizwa muri Diyoseze ya Kibungo, 14 zarafunzwe.
Aha Diyoseze ya Byumba ihita ikurikira iya Kibungo.
Naho Diyoseze zifite Santarali nkeya zifunze harimo Diyoseze ya Gikongoro, ahafunzwe santarali 23 muri 72. Muri Diyoseze ya Cyangugu ho hafunzwe Santarali 25 muri Santarali 83.
Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru, Myr Papias Musengama, azifatanya n’Abakristu ba Paruwasi zafunguwe mu Gitambo cya Misa yo Gushimira Imana.
Ni mu gihe Kiliziya za gatolika zari zafunzwe ari 1056 (amaparuwasi, santarari na shapeli)
UMWANDITSI:PACISTV



