Skip to main content

Pacis TV

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu […]

Abaseminari bakuru basabwe guha agaciro Rozari no gukoresha ikoranabuhanga mu bwenge.

Abaseminari biga mu Iseminari Nkuru zo mu Rwanda basabwe guha agaciro isengesho rya Rozari, gukunda no kubaha Bikira Mariya, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafasha gutegura neza umuhamagaro wabo w’ubusaseridoti, aho kurireka rikabayobya. Ibi babisabwe mu rugendo nyobokamana abaseminari bakuru bo mu Rwanda bakoreye i Kibeho Basabwe kandi gukomera ku isengesho, kugira ikinyabupfura no […]

Musenyeri Célestin Hakizimana asaba abakristu kutamera nk’igikeri kiba mu mazi kikarwara amaga: “Mumenye kandi mubeho ubuzima bw’ubutumwa bwa Kibeho”.

Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, arahamagarira abakristu bo muri iyi Diyosezi kugira ishyaka mu kumenya ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, kubushyira mu bikorwa no kubusangiza abandi. Ibi Umwepiskopi yabigarutseho mu gihe abakristu ba Diyosezi ya Gikongoro bari mu rugendo nyobokamana i Kibeho ku wa gatandatu w’iki cyumweri gishize, aho basabwe […]

Nyundo – Batisimu ku mwana ufite ubumuga yahinduye imyumvire y’ababyeyi be bamuhezaga mu nzu.

Isakaramentu rya Batisimu ryahawe umwana w’imyaka 5 wo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero muri paruwase ya Muramba muri diyoseze ya Nyundo ufite ubumuga butuma atabasha guhagarara kwicara no kuvuga  wahoraga akingiranye bitewe n’ipfunwe ry’ababyeyi be, ryatumye babona ko nawe afite agaciro bituma batangira kumufata neza baniyemeza kugarukira imana . Umubyeyi ntakigira isoni […]

Urubyiruko rusengera mu yandi madini rwahamije ko urugendo nyobokamana i Kibeho rwabafashije kubona ububasha bwa Bikira Mariya.

Bamwe mu rubyiruko rusengera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, baravuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabafashije kurushaho kubona ububasha bwa Bikira Mariya, bashingiye ku bisubizo bavuga ko yabahaye ku byifuzo bari bamugejejeho. Bahamagarira n’urundi rubyiruko kujya rukorera ingendo nyobokamana i Kibeho, kugira ngo na rwo rwibonere umwihariko w’aha hantu. J. Paul Mfitumukunzi na Tharcisse […]

Cyangugu- Ishuri rya Muzika rya Katedrali ya Cyangugu rifasha kuzamura ireme ry’amakorari.

Ishuri rya Muzika riri muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu ririmo gutanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’umuziki w’amakorari, aho abaririmbyi bigishwa kurushaho gusobanukirwa no gucengera ubwiza n’uburyohe bw’indirimbo, ndetse n’abato bagatozwa gukunda umuziki kuva bakiri bato. Iri shuri ryishimirwa na benshi mu bagize amakorari akorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, kuko ryatumye benshi babasha kwiyungura […]

Kibeho: Abakora ingendo nyobokamana basabwa kwishimira ibyiza Imana ikorera abandi

Abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho bavuga ko mu nyigisho bahahererwa no mu ngabire bahavoma, harimo kwirinda kugirira ishyari abandi, ahubwo umuntu akishimira ibyiza Imana imukorera n’ibyo ikorera bagenzi be, kuko buri wese agira umugisha ahabwa na yo. Marie Louise Dusabimana, Umukristu wo muri Arkiyediyosezi ya Kigali. Marie Louise Dusabimana, Umukristu wo muri Arkiyediyosezi ya Kigali, […]

Kibeho: Abakristu basabwe kuzirikana ububabare burindwi bwa Bikira Mariya

Kuri munsi w’ejo hashize, Kiliziya Gatolika yahimbaje Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umunyamibabaro, witiriwe Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ahabereye amabonekerwa. Nyiricyubahiro Myr. Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, yasabye abakristu kuzirikana ububabare burindwi bwa Bikira Mariya, bakabuhuza n’imibabaro yabo ndetse n’ububabare bwa Yezu Kristu, kugira ngo babubyaze umusaruro mu gukiza Isi. Guhimbaza […]

Ababikira Inshuti z’Abakene batashye urugo rushya muri Paruwasi ya Nkombo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 13/09/2026, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yatashye anaha umugisha urugo rw’Ababikira Inshuti z’Abakene muri Paruwasi ya Nkombo. Intego y’umuryango w’Ababikira Inshuti z’abakene Bamwe mu bakristu bo muri iyi Paruwasi bavuga ko aba Babikira bazabafasha mu buzima bwa buri munsi no mu gukomeza ukwemera kwabo, cyane […]