
Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho.
Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora.

Nzayisenga Daniel, umwe mu rubyiruko rw’abakristu bitagatifuriza muri uyu muryango wasizwe na Padiri Enrico Mauri ukomoka mu Butaliyani.
Nzayisenga Daniel, umwe mu rubyiruko rw’abakristu bitagatifuriza muri uyu muryango wasizwe na Padiri Enrico Mauri ukomoka mu Butaliyani, avuga ko uru rugendo nyobokamana rutari urwo kwitemberera, ahubwo rwamubereye umwanya wo kwisuzuma no gutekereza ku buryo abaho ubuzima bwe bwa gikristu.
Yagize ati: “Uru rugendo rwansigiye isomo rikomeye ryo kwisuzuma, kwisubiraho no kugeza ubutumwa bwa Kibeho ku bantu batarabumenya.”

Silas Ndagijimana umukristu w’ubatse urugo wo mu muryango wa Padiri Mauri
Ku bashakanye muri Kristu, Alphonsine Mujawimana na Silas Ndagijimana, bavuga ko uru rugendo rwabafashije kurushaho gusobanukirwa isano iri hagati y’umuryango nyobokamana barimo n’ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho. Bavuga ko rwanabibukije ko ibyo bakura muri uyu muryango atari ibyabo gusa, ahubwo ko bagomba kubisangiza abandi, bakabera imbuto nziza abo babana kandi abagafasha na bagenzi babo bubatse ingo bakababwira ko urugo ari umushinga w’Imana, bityo ko iyo abantu barangamiye Kristu urugo rukomera.

Delphine Twiringiyimana, uri mu ishami ry’abiyeguriye Kristu Umwami baba muri kominote y’abiyeguriyimana mu muryango wa Padiri Enrico Mauri mu rwanda.
Delphine Twiringiyimana, uri mu ishami ry’abiyeguriye Kristu Umwami baba muri kominote, na we avuga ko ubutumwa yavanye i Kibeho ari ubwo gukomeza guhagarara neza mu muryango arimo no mu muhamagaro we wo kwiyegurira Imana.
Yagize ati:“ Ubutumwa mvanye i Kibeho ni ubwo gukomeza guhagarara neza no guhamya ibirindiro mu muryango na hamagawemo wa Padiri Mauri, kandi nkisunga n’umubyeyi Bikira Mariya kuko ubutumwa bwe hano i Kibeho budushishikariza kuba indabo nzinza zihumurira bose na hose tubasha kuba intumwa z’urukundo.”
Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba anafite inshingano zo kwita kuri uyu muryango mu buryo bwa roho, yasabye abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda kubyaza umusaruro umwaka wa Yubile y’imyaka 25 umaze ugeze mu Rwanda.
Yagize ati: “Uyu mwaka ukwiye kubabera umwaka wo kutagira icyo mupfusha ubusa, ahubwo mukwiye gukura i Kibeho ubutumwa bwiza mukabusangiza abandi.”
Musenyeri Casimir Uwumukiza yakomeje asaba abagize uyu muryango kugira isengesho rituruka ku mutima, ribaherekeza mu buzima bwa buri munsi. Yabibukije ko i Kibeho bakwiye kuhigira ko ubuzima bw’umukristu bugomba kuba isengesho, na ryo rikaba ubuzima bwe.
Yabasabye kutavuga amasengesho nk’abadudubiza amagambo gusa, ahubwo ko isengesho ryabo rigomba guherekezwa n’ibikorwa byiza by’urukundo, kuko ari byo bigaragaza ukwemera nyakuri kandi bigafasha umuntu kwegera Imana.
Yongeye kubibutsa ko ubutumwa bwa Kibeho bubahamagarira kugira uruhare mu komora ibikomere by’abababaye, kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
J.Bosco MBONYUMUGENZI / Pacis TV, i Kibeho