
KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA, MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA, PAC
Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, PAC ubwo yakiraga abayobozi biki kigo, kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa n’imikorere mibi byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta YA 2025- 2026 yasabye ubusobanuro bw’imbitse kuri kiki kibazo cyubukererwe bukabije burimo kuba bamaze imyaka 2 badatanga ibitabo by’ibaruramari ngo bigenzurwe.
NSENGIYUMVA Faustin Umuyobozi ushinzwe ibaruramari muri iki kigo ubwo yatangaga ubusobanuro kuri iki kibazo, yavuze ko ubu bukererwe buterwa ahanini ni iki kigo gisigaye gifite amashami menshi.
Ati nibyo koko habayeho ubukererwe mu gutanga ibitabo by’ibaruramari ngo bisuzumwe ariko byatewe ahanini ni uko dufite amashami menshi atandukanye hirya no hino ariko turatanga icyizere ko bitarenze ukwezi kumwe bizaba byarangiye.

HON MUHAKWA VALENS PEREZIDA WA KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA, MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA HAMWE NA HON MURUMUNAWABO CECILE
Ubu busobanuro bwateje impaka aho abadepite bagize PAC batanyuzwe nabwo bagaragaza ko harimo uburangare bukomeye cyane harimo no kuba batita ku nshingano zabo zo gucunga neza umutungo wa leta
Perezida wiyi Komisiyo Hon MUHAKWA Valens, ati; Ntibyumvaka ukuntu ikigo nka WASAC, mumara imyaka 2 mudatanga ibitabo by’ibaruramari, kuba mufite amashami hirya no hino si impamvu mwatanga, ahubwo bigaragara ko mwibuka gushaka dosiye ari uko muzisabwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, mu minsi isanzwe se mukora iki?

HON KALINIJABO BARTHELEMY URI MURI KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA
Hon KALINIJABO Barthelemy nawe ntiyanyuzwe n’ubusobanuro bwatanzwe ati, Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mwamwemereye ko bizaba byatunganye mu mezi atatu, none igihe mwihaye kirenda kurangira igenzura rigeze kuri 20% , murumva koko mudakabije gukora nabi, ibi birimo uburangare bukabije ndetse buhombya umutungo w’igihugu.
Abadepite ba PAC bashimangiye ko ibisobanuro byonyine bidahagije, ahubwo ko hakenewe ibikorwa bifatika byo gukosora ibibazo byagaragajwe no kubiryoza ababigizemo uruhare.
Basabye WASAC kongera ubunyamwuga mu micungire y’umutungo wa Leta no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye abaturage akamaro, kugira ngo amafaranga ya Leta akoreshwe neza kandi atange umusaruro ujyanye n’icyo yagenewe.
UMWANDITSI:EMINENTE UMUGWANEZA/PACISTV/KIGALI