
ABATURAGE BO MUMURENGE WA RUSENGE UMUDUGUDU WA NYAMUGARI, BATAHA IVOMERO RUSANGE BUBAKIWE
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Raranzige, bavuga ko mbere yo kubona aya mazi meza bahuraga n’ibibazo byinshi birimo gukoresha amazi atizewe ndetse no gukora urugendo rurerure bajya kuyashaka.
Bamwe muri bo bavuga ko abana bajyaga ku ishuri bakererewe bitewe n’igihe byabafataga mu kuvoma, rimwe na rimwe abarimu bagatumiza ababyeyi babo kubera gutinda kugera ku ishuri. Ababyeyi na bo bavuga ko kuvoma byamaraga igihe kinini ku buryo hari indi mirimo y’iterambere yasubikwaga cyangwa igasubira inyuma.
Bashimangira ko kwegerezwa amazi meza bizabafasha kunoza isuku n’isukura, kudapfushubusa igihe no gukora ibikorwa bibateza imbere aho kugitakaza mu ngendo zo gushaka amazi.
Mu muhango wo gutaha uyu muyoboro w’amazi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yifatanyije n’abaturage, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusenge, abagize Inama Njyanama n’abafatanyabikorwa b’akarere.

ABATURAGE BO MU MURENGE WA RUSENE BUBAKIWE IVOMERO RUSANGE BASABWE GUKORESHA NEZA AMAZI BAHAWE
Yasabye abaturage gukoresha neza aya mazi bahawe cyane cyane mu bikorwa byo kwita ku isuku n’isukura, anabashishikariza kubungabunga ibikorwa remezo byubatswe kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro igihe kirekire.
Yagize ati: “Amazi meza ni umusingi w’ubuzima bwiza n’iterambere. Turasaba abaturage kuyakoresha neza no gufatanya mu kurinda no kubungabunga ibikorwa remezo byagejejwe hano kugira ngo bikomeze kubafasha.”
Imibare yaturutse mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ingo zigera kuri 72% zo mu Karere ka Nyaruguru zari zifite uburyo bwo kubona amazi meza.
Icyakora Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kuri ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza bamaze kugera ku kigero cya 89%.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba butangaza ko bukomeje gahunda yo gusana imiyoboro y’amazi yangiritse no kwagura ibikorwa byo kugeza amazi meza mu mirenge n’utundi duce tutaragezwamo amazi, hagamijwe ko abaturage bose babasha kubona amazi meza kandi hafi yabo.
PACIS TV/ NYARUGURU