
Abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri bavuga ko inkunga y’amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani bahawe binyuze mu mushinga Mpaka Shamba Letu, yabafashije kwiteza imbere no kuva mu bukene bukabije.
Aba bacuruzi bavuga ko mbere yo kubona iyi nkunga, imiryango yabo yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo imirire mibi y’abana, kutagira amacumbi meza ndetse n’ubushobozi buke bwo gukora ubucuruzi.
Inkunga yatanzwe na Alerte International, binyuze mu mushinga Mpaka Shamba Letu ukorera muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatanzwe ku matsinda y’abacuruzi bakorera ku mupaka.
Inkunga yabafashije kwagura ubucuruzi

Uwiragiye Claudine.
Uwiragiye Claudine, umwe mu bagize itsinda ryahawe iyi nkunga, avuga ko mbere yabaga mu nzu y’icyumba kimwe n’umugabo we n’abana, ariko ko nyuma yo kubona amafaranga yo guteza imbere ubucuruzi, imibereho y’umuryango we yahindutse.
Agira ati: “Nabaga mu nzu y’icyumba kimwe n’abana n’umugabo, ariko aho iyi nkunga ya Mpaka Shamba Letu yaziye nayishoye mu bucuruzi kugeza nivanye mu bukene narimo. Ubu nubatse inzu yanjye y’ibyumba bitanu ifite n’igipangu, abana banjye bose bariga kandi amafaranga nyakura mu bucuruzi twatewemo inkunga.”

Nyirahabimana Anatalia.
Undi mubyeyi, Nyirahabimana Anatalia, avuga ko inkunga yamufashije kongera ubushobozi bwo kubona ibiribwa no gukemura ikibazo cy’imirire mibi cyari mu muryango we.
Ati:“Nari mu babyeyi bakunze kugira abana babarizwa mu mirire mibi. Kuva aho iyi nkunga ya Mpaka Shamba Letu yatugereyeho ubucuruzi bwagenze neza. Ubu uretse ko hari n’ibindi nihagijemo, icyanshimishije ni ukuntu abana banjye batakibarizwa mu mirire mibi. Nahoraga ku kigo nderabuzima ariko ubu byarakemutse.”
Ni amafaranga batangira nk’inguzanyo
Aya mafaranga ntiyahise ahabwa buri muntu ku giti cye, ahubwo yatanzwe ku matsinda akora nk’ibimina, aho abanyamuryango bashobora gufata amafaranga nk’inguzanyo bakayashora mu bikorwa by’ubucuruzi, nyuma bakayishyura.
Hari kandi amatsinda yahisemo kuyashora hamwe mu bucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi.
Abanyamuryango batumiza imboga, imbuto n’inyanya, maze buri wese akarangurira mu ishyirahamwe, akajya kubicuruza. Mu mafaranga avuyemo, hakishyurwamo ikiranguzo ndetse n’umusanzu w’ishyirahamwe, inyungu isigaye ikifashishwa mu mibereho y’umuryango.
Basabwa gukomeza kwihangira ibisubizo

ABAKOZI BA MPAKA SHAMBA LETU. DENIS BASILE YAMBAYE.
Denis Basile Uwingabiye, umuhuzabikorwa wa Mpaka Shamba Letu muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko inkunga igamije gufasha abagenerwabikorwa kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Avuga ko hari abagize amahirwe yo kuyibyaza umusaruro, nubwo abacuruzi bakorera ku mipaka bakunze guhura n’imbogamizi zirimo gufungwa kenshi kw’imipaka, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.
Ati:“Iyi nkunga tuyibaha ngo ibafashe kwiteza imbere n’imiryango yabo, tukabasaba guharanira kuba abubatsi b’amahoro aho bakorera mu bindi bihugu. Aba rero bashoboye kuyibyaza umusaruro, ariko turabizi ko akenshi ifungwa ry’umupaka rya hato na hato ribagiraho ingaruka zitandukanye.”
Uwingabiye asaba kandi abacuruzi bahura n’izo mbogamizi gushaka ubundi buryo bwo gukora ubucuruzi butuma bagabanya ingaruka ziterwa no gufungwa kw’umupaka.
Ati:“Turabasaba gukora cyane no kwirwanaho kugira ngo babyaze umusaruro ibyo bahawe. Turagira inama abafite ibibazo kuzana ubucuruzi bwabo mu Rwanda kugira ngo bagabanye ibyo bibazo.”
Abagenerwabikorwa bavuga ko inkunga yabafashije kongera ubushobozi bwo kwikorera, ndetse no kubona amafaranga afasha mu mibereho y’imiryango yabo. Basabwa gukomeza gukoresha neza igishoro no kugana ibikorwa bibateza imbere mu buryo burambye.
Andre Kaggwa Mwenedata, Pacis TV