Skip to main content

Pacis TV

Abagore baracyafite imbogamizi mu kubona serivisi z’imari mu Rwanda.


Bamwe mu basenateri bagaragaje ko abagore bagikomeje guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi z’imari, by’umwihariko inguzanyo, bavuga ko iki kibazo kiri mu bituma u Rwanda rutabona amanota meza mu bipimo mpuzamahanga by’uburinganire.


Hon. MURESHYANKWANO Marie Rose yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye, ariko ko hakiri icyuho gikomeye mu bijyanye n’ubukungu n’imitangire ya serivisi z’imari.


Yagaragaje ko abagore bagaragaza uruhare rukomeye mu miyoborere, imibereho myiza, uburezi, ubuzima ndetse no mu nzego zifata ibyemezo, ariko ko mu bijyanye n’ubukungu hakiri byinshi byo gukorwa.
Ati: “Iyo urebye aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere abagore, harashimishije haba mu miyoborere, mu mibereho myiza, mu burezi no mu buvuzi, ndetse no mu nzego zifata ibyemezo. U Rwanda ruhagaze neza. Ariko mu bijyanye n’ubukungu, abagore bari inyuma, nk’uko bigaragazwa na raporo ya Global Gender Gap Report.”
Inguzanyo ziracyagora abagore

Hon. Dr Uwamariya Valentine


Mu bugenzuzi bwakozwe n’abasenateri, hanagaragajwe ko abagore bagorwa no kubona ibyangombwa bisabwa kugira ngo babone inguzanyo, ndetse n’ingwate ikaba imwe mu mbogamizi zikomeye.
Hon. Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hari abagore bafite imishinga myiza ariko bakabura uburyo bwo kuyitangiza kubera imbogamizi bahura na zo mu kubona ibyangombwa n’inguzanyo.
Ati: “Umugore cyangwa umukobwa ashobora gutegura umushinga ariko akagira imbogamizi zo kubona ibyangombwa bimwemerera gutangira. Ibyo bishobora kudindiza umushinga we ndetse bigaca n’abandi intege.”
Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’ingwate kigikomeje kubangamira abagore bashaka kubona inguzanyo.
Nubwo Leta ishobora kwishingira igice kinini cy’inguzanyo, kubona ingwate y’umutungo utimukanwa bikomeje kugora bamwe mu bagore, kuko usanga hari imiryango itabaha icyizere cyo gutanga umutungo nk’ingwate.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin NSENGIYUMVA


Minisitiri w’Intebe Dr. Justin NSENGIYUMVA yemeye ko ku rwego rw’ubukungu abagore bakiri inyuma, ariko avuga ko Leta iri gushyiraho ingamba zigamije kuzamura uruhare rwabo mu rwego rw’imari.
Ati: “Ni byo koko ku rwego rw’ubukungu abagore baracyari inyuma, ariko Leta irimo gushaka uko yazamura uru rwego, kuko byagaragaye ko iyo umugore ateye imbere mu rwego rw’imari, bifasha umuryango kurusha umugabo.”


Leta y’u Rwanda imaze gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abagore kubona serivisi z’imari, guteza imbere imishinga yabo no kubongerera ubumenyi mu micungire y’imari.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, abasenateri basanga hakiri imbogamizi zikwiye gukomeza kwitabwaho, cyane cyane izijyanye no kubona inguzanyo, ingwate n’ibyangombwa bisabwa.
Gukomeza gufasha abagore kubona serivisi z’imari no kugira uruhare rungana mu bikorwa by’ubukungu, ni kimwe mu byafasha kuzamura imibereho y’imiryango ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Emminente Umugwaneza Pacis Tv Kigali.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe