Skip to main content

Pacis TV

Wari uzi ko iminsi yo ku Cyumweru itabarwa mu minsi 40 y’Igisibo

Uyu munsi, Abakirisitu hirya no hino ku isi bari mu gihe cy’Igisibo. Igisibo ni igihe cy’ingenzi muri Kiliziya Gatolika, kirangwa no: gusenga, kwigomwa, kwicuza, no kwisubiraho. Mu Gisibo, Abakristu baba bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, umunsi ukomeye cyane mu buzima bw’Abakristu, nibwo bizihiza izuka rya Nyagasani Yezu Kristu.

IVU RISIGWA ABAKRISTU MU GUTANGIRA IGIHE CY’IGIGISIBO CY’IMINSI 40

N’ubwo bizwi ko Igisibo kimara iminsi 40, ntabwo kuva ku munsi nyirizina igisibo gitangiriraho kugeza kuwo kirangiriraho ari iminsi 40.  Ibi ni ukubera ko, iyo habarwa iminsi y’Igisibo, umunsi wo ku cyumweru utabarwa. Mubyukuri, kuva kuwa Gatatu w’Ivu kugeza ku munsi ubanziriza Pasika, ni iminsi igera mu minsi 46.

Tugiye kurebera hamwe impamvu umunsi wo ku cyumweru utabarwa mu minsi igize igihe cya Pasika.

Ubusanzwe, umunsi wo ku Cyumweru mu mateka y’Ubukirisitu ni umunsi wihariye cyane. Umunsi wo ku cyumweru ubwawo, ufatwa nka Pasika, Abakristu baba bahimbaza “umunsi Yezu Kristu yazutseho akava mu bapfuye.”

NYIRICYUBAHIRO ANTOINE CARDINAL KAMBANDA, ARKIYEPISKOPI WA KIGALI AHA UMUGISHA IVU RYO GUSIGA ABAKRISTU

Kubera iyo mpamvu, Icyumweru gifatwa nk’umunsi w’ibyishimo n’isengesho, aho kuba umunsi w’igisibo cyangwa wo kuzirikana ububabare. Ni yo mpamvu Kiliziya itabara umunsi wo ku cyumweru mu minsi 40 y’Igisibo.

Kuwa gatatu w’ivu, nibwo iminsi igize igisibo itangira kubarwa, iyo ku cyumweru hageze, n’ubwo tuba tukiri mu gihe cy’igisibo, abakirisitu bateranira mu Kiliziya, bagasenga, bagahimbaza Imana, ariko banazirikana ko icyumweru ari umunsi mutagatifu, umunsi wa Pasika.

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO MYR BALTHAZAR AHA UMUGISHA  IVU RIGIYE GUSIGWA ABAKRISTU

Mu by’ukuri, kuva ku wa Gatatu w’Ivu kugeza ku munsi ubanziriza Pasika harimo iminsi 46. Ariko iyo ukuyemo iminsi yo ku Cyumweru uko ari itandatu, hasigara iminsi 40 yuzuye, ariyo igize igisibo nyirizina.

Iyo minsi 40 ifite igisobanuro gikomeye muri Bibiliya, kuko yibutsa iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu asenga kandi yiyiriza ubusa, mbere yo gutangira umurimo wari waramuzanye ku isi wo gucungura ikiremwa muntu.

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO MYR BALTHAZAR NTIVUGURUZWA ARI GUSIGWA IVU

Muri rusange, igihe cy’Igisibo ni umwanya wihariye ku bakirisitu wo kwitekerezaho, gusenga cyane, gufasha abakene no kugerageza guhindura imibereho yabo bakora ibishimisha Imana.

Uyu mwaka, igisibo cyatangiye kuwa Gatatu w’ivu nk’ibisanzwe, hakaba hari ku itariki 18 Gashyantare 2026, kikaba kizarangira kuwa kane mutagatifu, itariki ya 2 Mata 2026.

UMWANDITSI:KUBWIMANA Solange/Pacistv/Butare

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe