Abaseminari biga mu Iseminari Nkuru zo mu Rwanda basabwe guha agaciro isengesho rya Rozari, gukunda no kubaha Bikira Mariya, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafasha gutegura neza umuhamagaro wabo w’ubusaseridoti, aho kurireka rikabayobya. Ibi babisabwe mu rugendo nyobokamana abaseminari bakuru bo mu Rwanda bakoreye i Kibeho
Basabwe kandi gukomera ku isengesho, kugira ikinyabupfura no gutegura neza umuhamagaro wabo wo kuzaba abasaseridoti.

J.Bosco Ntakirutimana, Umudiyakoni wa Diyosezi ya Kibungo wiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
J.Bosco Ntakirutimana, Umudiyakoni wa Diyosezi ya Kibungo wiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, wari uhagarariye abaseminari bakuru, yavuze ko uru rugendo baruvomyemo amasomo akomeye azabafasha mu buzima bwabo bw’umuhamagaro.
Yagize ati: “Twigiye kuri uru rugendo nyobokamana ko tugomba kuba abaseminari bakunda kwiga kandi bagakunda umurimo, tukarangwa n’ikinyabupfura, ndetse tugakunda Bikira Mariya, tukamubera abana beza batunganiye Imana.”
Ni ubutumwa bwaje bukomeza guhabwa imbaraga na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe Abasaseridoti na Seminari Nkuru.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe Abasaseridoti na Seminari Nkuru.
Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abaseminari ko bava i Kibeho bafite umwanzuro mushya wo guhindura ibitagenda neza muri bo, kugira ngo bazavemo abasaseridoti beza kandi bizihiye Yezu Kristu na Bikira Mariya.
Yabasabye kandi gushyira isengesho rya Rozari ku mutima aho kurivuga bw’umuhango gusa wo kugira ngo barirangize, ndetse abasaba no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafasha mu myigire no mu buzima bwabo bw’umuhamagaro, ariko bakirinda ko ribayobya.
Yagize ati: “Mwaje i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, ku isoko y’ubutumwa bubagenewe, mutware umwanzuro mushya w’icyo mugomba guhindura muri mwe, kugira ngo bizabafashe kuzaba abasaseridoti b’ukuri, bizihiye Yezu Kristu n’Umubyeyi Bikira Mariya. Mushyire isengesho rya Rozari ku mutima, kandi muri iy’Isi ya Interinete, Telephone zigezweho, Imbunga nkoranyambaga n’ibindi. Mugire gushishoza mu gukoresha ikoranabuhanga mwegeranye na ryo mu myigire yanyu.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, aburira Abaseminari ko gukoresha ikoranabuhanga iyo hatabayemo gushishoza, Sekibi ashobora kwivangamo akayobya umuntu kuko na we arikoresha cyane agamije kwibagiza abantu Imana.

Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, watuye igitambo cya Misa y’uru rugendo nyobokamana rw’Abaseminari bakuru i Kibeho.
Muri uru rugendo, abaseminari bakuru bari baherekejwe n’Abepiskopi batandukanye, barimo Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, watuye igitambo cya Misa y’uru rugendo nyobokamana. Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, ndetse na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Uwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abaseminari bibukijwe ko ubusaseridoti atari umwuga ugamije kuzamura umuntu mu ntera, ahubwo ari umuhamagaro wo gukorera Imana no kwitangira abandi.
Banashishikarijwe ko ubutumwa bwa Kibeho bugomba kubabera imibereho ishinze imizi muri Yezu Kristu, bakarangwa no kwivugurura buri gihe, kugira ngo imvugo n’imigirire yabo bihamye umuhamagaro wo kuzaba abasaseridoti beza b’ejo hazaza.
J.Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV, i Kibeho.