Skip to main content

Pacis TV

Nyundo – Batisimu ku mwana ufite ubumuga yahinduye imyumvire y’ababyeyi be bamuhezaga mu nzu.

Isakaramentu rya Batisimu ryahawe umwana w’imyaka 5 wo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero muri paruwase ya Muramba muri diyoseze ya Nyundo ufite ubumuga butuma atabasha guhagarara kwicara no kuvuga  wahoraga akingiranye bitewe n’ipfunwe ry’ababyeyi be, ryatumye babona ko nawe afite agaciro bituma batangira kumufata neza baniyemeza kugarukira imana .

Umubyeyi ntakigira isoni zo kumugendana.

Uwamahirwe Mathilda arinawe mubyeyi w’uyu mwana avuga ko mbere yo gusurwa n’ababikira bo mu muryango w’abagabuzi b’amahoro ya kristu umwami ngo bamuhe inyigisho ,yamukingiranaga mu nzu bitewe n’ ipfunwe z’uko afite ubumuga.

Agira ati “Mbere y’uko bampugura, twamusigaga mu nzu nyine nkumva mfite ipfunwe nkamusiga mu nzu nkigendera, nkumva ni ikibazo kuba umwana atavuga ntagende nyine nkumva atari umwana nk’abandi, ariko ubu mwitaho nkamushyira no hanze ku kazuba”

Uyu mwana yaje guhabwa isakaramentu rya batisimu ku ya mbere Nyakanga 2026 kuri paruwase ya Muramba, umubyeyi we akavuga ko byatumye abiyumvishaga ko nta gaciro afite kubera ubumuga bahindura iyo mitekerereze binatera  ababyeyi gatangira inzira yo kugarukira Imana.

Uwamahirwe agira ati “Umugabo yari yaranze ko dusezerana, ntiyajyaga no mu misa. Ariko amaze kubona umwana abatijwe byaramushimishije bituma anisubiraho kuko yari yaranze ko dusezerana ariko ubu yemeye ko tuzasezerana, n’abaturanyi nabo byarabatunguye kuko ntibumvaga ko umwana umeze gutya yabatizwa”

Padiri Themistocles Ufitimana avuga ko abafite ubumuga bafite agaciro mu maso y’Imana

Padiri mukuru wa Paruwase ya Muhororo muri diyoseze ya Nyundo  Themistocles Ufitimana, avuga ko guha isakaramentu rya batisimu abameze nk’uyu mwana bisobanura neza ubutumwa bwa kiriziya by’umwihariko mu iyogezabutumwa rigezweho ryo kwegera abakirisitu.

Padiri Themistocles agira ati “ Gatolika bivuga, ifunguriye abantu bose ntawe iheje. Ni ukuvuga ko rero iyo igeze kuri abo bantu bose iba iri mu butumwa bwayo. Umuntu uko imana yamuremye mu ishusho yayo uko yaba ameze kose, afite ubumuga cyangwa atabufite, ni umuntu, ni ikiremwa cy’imana. imana yamuremye imukunze. Kuba rero twamugeraho biba binashingiye ku iyogezamutumwa rigezweho ryo kwegera abakirisitu”

Padiri Themistocles Ufitimana akomeza avuga ko urugero rw’uyu mwana rukwiye kubera isomo abandi babyeyi bafite abana bafite ubumuga baheza mu nzu bumva ko kugira ubumuga bibambura agaciro.

Nyuma y’isakaramentu rya batisimu, uyu mwana ntakirirwa akingiranye mu nzu nk’uko byahoze mbere kuko umubyeyi yahinduye imyumvire ubu akaba asigaye amujyana aho agiye.

NDAYISABA Jean De Dieu Pacis Tv Ngororero.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe