Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe bafite abana bafite ubumuga bwo mu mikurire buzwi nka Autisme, barasaba Leta gushyiraho amashuri yihariye yita kuri abo bana, kugira ngo na bo babone uburezi bubafasha gukura no kwiteza imbere. Bavuga ko amashuri y’abikorera ahari ari make kandi ahenze, bigatuma abana benshi batabona uburezi bukwiye.

Jean Marie Vianney Hakizimana,umwe mu babyeyi bo muri Nyamagabe bafite abana bafite ikibazo cya Autisme.
Jean Marie Vianney Hakizimana, utuye mu Murenge wa Gasaka, ni umwe muri abo babyeyi. Avuga ko kuba nta mashuri ya Leta yita ku bana bafite Autisme ahari, haba mu Karere ka Nyamagabe no mu tundi turere tw’igihugu, bibangamira uburenganzira bwabo bwo kubona uburezi.
Agira ati: “Mfite Umwana ufite Ikibazo cya Autisme, nabimenye afite Imyaka ibiri n’igice ubu agize imyaka itanu ari murugo. Kuba nta mashuri ya Leta ahari yita kuri aba bana ahari, biraduhangayikishije, kuko amashuri y’abikorera ahari ari make kandi ahenze, ku buryo ababyeyi bafite amikoro make tutabasha kuyishyurira abana bacu.”
Akomeza avuga ko iki kibazo gituma hari abana baguma mu rugo, ntibabone amahirwe yo kwiga no gufashwa mu mikurire yabo.

Ati: “Amashuri nzi ahari mu gihugu cyacu cy’u Rwanda yita ku bana bafite Autisme ni abiri gusa y’abikorera, rimwe riba i Muhanga, irindi i Kigali kandi nkanjye w’amikoro make w’umuhinzi ntabushobozi na bona bwo kujya umwana wanjye muri ibyo bigo kuko birahenze cyane.”

Asaba Leta gushyiraho amashuri yita kuri abo bana mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo na bo babone uburezi bubafasha gukura no kwiteza imbere.
Agira ati: “Turifuza ko Leta yadushyiriraho amashuri yita kuri aba bana, kugira ngo na bo babone uburezi bubafasha gukura bafite icyerecyezo cyo kwiteza imbere nk’abandi bana.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, na we ahamya ko ikibazo cy’ibura ry’amashuri yita ku bana bafite Autisme gihangayikishije.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, na we ahamya ko ikibazo cy’ibura ry’amashuri yita ku bana bafite Autisme gihangayikishije. Avuga ko Minisiteri ayoboye igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mashuri aboneke.
Agira ati: “Iki ni ikibazo gihangayikishije, kandi tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo amashuri yita kuri aba bana aboneke.”
Agashami k’umuryango w’abibumbye kita ku buzima WHO, gatangaza ko Autisme ari ubumuga bwo mu mikurire bushobora gutuma umwana agira itandukaniro mu myitwarire, mu itumanaho no mu mikoranire n’abandi. Abana bafite ubu bumuga bakaba bakenera ubufasha n’uburezi bijyanye n’ibyihariye buri wese akeneye.
Mu mpera z’umwaka wa 2023, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, na bo bagaragaje impungenge ku bana bafite Autisme batabona ubufasha n’uburezi bikwiye. Basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira icyo ikora kugira ngo abo bana na bo babone uburezi nk’abandi.J. Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV, mu Karere ka Nyamagabe.