
Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, arahamagarira abakristu bo muri iyi Diyosezi kugira ishyaka mu kumenya ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, kubushyira mu bikorwa no kubusangiza abandi.
Ibi Umwepiskopi yabigarutseho mu gihe abakristu ba Diyosezi ya Gikongoro bari mu rugendo nyobokamana i Kibeho ku wa gatandatu w’iki cyumweri gishize, aho basabwe kurushaho kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya no kubugira igice cyingenzi cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Bamwe mu bakristu baganiriye na Pacis TV bagaragaje ko hakiri icyuho mu kumenya no gukurikiza ubutumwa bwa Bikira Mariya, nubwo Kibeho iherereye muri Diyosezi ya Gikongoro.
Christine Mukanyangezi wo muri Paruwasi ya Kibeho, Inshuti Mukiza Marie Gradus wo muri Paruwasi Katedrali ya Gikongoro na Emmanuel Murwanashyaka wo muri Paruwasi ya Muganza, bavuga ko abakristu bo muri Diyosezi ya Gikongoro bakwiye kurushaho kugira inyota yo kumenya ubutumwa bwa Kibeho.
Bavuga ko hari abantu baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu mahanga baza i Kibeho bashaka kumenya no kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya, nyamara bamwe mu bahatuye bakaba batitabira ku gushaka kubumenya.

Christine Mukanyangezi wo muri Paruwasi ya Kibeho.
Christine Mukanyangezi yagize ati:“Ubutumwa bwa Kibeho twubwumvira mu gutwi kumwe bugasohokera mu kundi kandi turi ku isoko. Abandi baturutse ahandi no mu bihugu by’amahanga baraza bakadutwara Umugisha bakadusingira umukungugu wo mu birenge niko nabivuga.”
Inshuti Mukiza Marie Gradus wo muri Paruwasi Katedrali ya Gikongoro nawe yagize ati:“Ubutumwa bwa Bikira Mariya bwaje busanga abakristu bo muri iyi Diyosezi ariko ugasanga ntabwo tubuzi. Birakwiye ko natwe abakristu bo muri Diyosezi ya Gikongoro twikubita agashyi, tukagira inyota yo kumenya ubutumwa bwa Bikira Mariya no kubushyira mu bikorwa.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko bibabaje kuba hari abakristu bo muri Diyosezi ya Gikongoro bataragira inyota ihagije yo kumenya ubutumwa bwa Kibeho, kandi ari ho Bikira Mariya yatangiye.
Yagaragaje kandi ko mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho kandi bakemezwa na Kiliziya, babiri ari abo muri Diyosezi ya Gikongoro, ari bo Nataliya Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.
Umwepiskopi yasabye abakristu kutarebera ubutumwa bwa Kibeho nk’ikintu gisanzwe ngo bamere nk’uwambaye ikirezi utamenya ko cyera.

Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko bibabaje kuba abakristu bo muri iyi Diyosezi batazi ubutumwa bwa Kibeho, kandi ari ho Bikira Mariya yabutangiye.
Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana yagize ati “Ntimukamere nk’igikeri kiba mu mazi kikarwara amaga,” ni rumwe mu ngero Uyu mwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yakoresheje ahamagarira abakristu kutamenyera ubutumwa bwa Kibeho ku buryo babufata nk’ikintu gisanzwe.
Yabasabye kurushaho kumenya ibyo Bikira Mariya yasabye, kubishyira mu bikorwa no kubisangiza abandi, kugira ngo ubutumwa bwa Kibeho bukomeze gutanga umusaruro mu buzima bw’abakristu.
Myr Célestin Hakizimana kandi yasabye abakristu bo muri Diyosezi ya Gikongoro kudafatana urugendo nyobokamana rwa Kibeho nk’ubutembere.
Yabibukije ko kuza i Kibeho bikwiye kuba umwanya wo gusenga, kwisuzuma, kwiyegurira Imana no gufata ingamba zo kubaho ubutumwa bwa Bikira Mariya.
Ati: “Urugendo nyobokamana i Kibeho ntirukwiye kuba ubutembere, ahubwo rukwiye kutubera umwanya wo gusenga, kwegera Imana no guhindura imibereho yacu.”
Umwepiskopi kandi yahamagariye abakristu guhindura ingo zabo “amashuri y’isengesho”, aho abana batorezwa gusenga, kumenya Imana no gukurikiza indangagaciro za gikristu.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu bikorwa byo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho gutekereza ko inshingano zo kuyagura zigomba gukorwa n’abakristu baturuka hanze ya Diyosezi ya bo ya Gikongoro.
Kuri we, abakristu ba Diyosezi ya Gikongoro bakwiye kuba aba mbere mu kumenya, gukunda no gusigasira umurage w’ubutumwa bwa Kibeho, kugira ngo ibyo Bikira Mariya yahamagariye abakristu bikomeze kubyara imbuto mu miryango no muri sosiyete.
J.Bosco MBONYUMUGENZI, Pacis TV i Kibeho.