Musenyeri Célestin Hakizimana asaba abakristu kutamera nk’igikeri kiba mu mazi kikarwara amaga: “Mumenye kandi mubeho ubuzima bw’ubutumwa bwa Kibeho”.
Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, arahamagarira abakristu bo muri iyi Diyosezi kugira ishyaka mu kumenya ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, kubushyira mu bikorwa no kubusangiza abandi. Ibi Umwepiskopi yabigarutseho mu gihe abakristu ba Diyosezi ya Gikongoro bari mu rugendo nyobokamana i Kibeho ku wa gatandatu w’iki cyumweri gishize, aho basabwe […]