
30 Nzeri 2026 ni imyaka ine ishize Captain Ibrahim Traoré ayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi ryakuyeho Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari uyoboye Burkina Faso kuva muri Mutarama 2022.
Ku wa 30 Nzeri 2022, itsinda ry’abasirikare bayobowe na Captain Ibrahim Traoré ryatangaje ko rikuye ku butegetsi Damiba, rimushinja kunanirwa guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byari bimaze igihe byugarije ibice bitandukanye by’igihugu.
Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryabaye irya kabiri muri Burkina Faso mu gihe cy’amezi umunani gusa. Muri Mutarama 2022, Damiba na we yari yakuyeho Perezida Roch Marc Christian Kaboré, avuga ko guverinoma ye yananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano cyatezwaga n’imitwe yitwaje intwaro.
Traoré n’inzira nshya ya Burkina Faso

Nyuma yo gufata ubutegetsi, Traoré yagaragaje ko gushyira imbere umutekano no kurinda ubusugire bw’igihugu ari byo byari intego nyamukuru. Yaje kandi gushyira imbere politiki yo kugabanya umubano w’igihugu na bimwe mu bihugu by’iburengerazuba, cyane cyane u Bufaransa, no kurushaho kwegera ibihugu nka Mali na Niger, byombi biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi.
Muri iyi myaka, ubutegetsi bwa Traoré bwashyize imbere igitekerezo cyo kongera ubusugire bw’igihugu mu bijyanye n’umutekano n’ubukungu. Burkina Faso yanavuye muri ECOWAS hamwe na Mali na Niger, maze ibyo bihugu bishyiraho Alliance of Sahel States (AES). Mu 2026, Burkina Faso yanatangaje ko ihagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga n’u Bufaransa.
Traoré kandi yakomeje kwamamaza gahunda zo guteza imbere umusaruro w’imbere mu gihugu no kugabanya ubukungu bushingiye ku mahanga.
Ikibazo cy’umutekano kiracyari ingorabahizi

Nubwo ubutegetsi bwa Traoré buvuga ko igisirikare cyongereye ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ikibazo cy’umutekano kiracyari kimwe mu bibazo bikomeye Burkina Faso ihanganye na byo.
Imitwe ifitanye isano na al-Qaeda na ISIL yakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu. Raporo zitandukanye kandi zigaragaza ko hari abaturage benshi bakomeje kwimurwa n’umutekano muke. Al Jazeera ivuga ko abarenga miliyoni ebyiri bakomeje kuba baravuye mu byabo kubera umutekano muke, nubwo kugenzura mu bwigenge imibare n’ibivugwa ku bikorwa bya gisirikare bigenda bigorana.
Imiyoborere n’impinduka za politiki

Mu myaka ine ishize, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Traoré bwakomeje kongera igihe cy’inzibacyuho, aho amatora yo gusubiza igihugu ku butegetsi bwa gisivili atabaye mu gihe cyari giteganyijwe mbere.
Muri Mutarama 2026, ubutegetsi bwafashe icyemezo cyo gusesa amashyaka ya politiki, buvuga ko ubwinshi bw’amashyaka bwatezaga amacakubiri kandi bukabangamira ubumwe bw’igihugu. Iki cyemezo cyakiriwe mu buryo butandukanye, aho amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje impungenge ku bijyanye n’umwanya w’ibikorwa bya politiki n’ubwisanzure mu gihugu.
Imyaka ine ya Traoré mu ncamake

Kuva afashe ubutegetsi ku wa 30 Nzeri 2022, Ibrahim Traoré yabaye umwe mu bayobozi ba gisirikare bagarukwaho cyane muri Afurika y’Iburengerazuba.
Abamushyigikiye bamubonamo umuyobozi ushyira imbere ubusugire bwa Burkina Faso, kwigira no kugabanya ubukoloni bushya. Ku rundi ruhande, abasesenguzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza impungenge ku bijyanye n’umutekano ukomeje kuba ikibazo, ubwisanzure bwa politiki n’imiyoborere ya gisirikare.
Nyuma y’imyaka ine, Burkina Faso iracyari mu bihugu byo muri Sahel bihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere, mu gihe ubutegetsi bwa Ibrahim Traoré bukomeje gushimangira ko intego yabwo ari ugusubiza igihugu ubusugire no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
MUCYO CYIZERE Patience Pacis Tv Kigali.