
ABITABIRIYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Abitabiriye uru rugendo barimo Manirakiza Gabriel na bagenzi be bagaragaza ko uru rugendo rwabafashije gusubiza amaso inyuma mu buzima bwabo bwa gikristu, bakongera kumva neza agaciro ko guca bugufi imbere y’Imana no gusaba imbabazi igihe bayicumuyeho.
Bagira bati: “Impanuro twahawe i Kibeho ntituzazigumana twenyine,ahubwo tugiye no kuzisangiza bagenzi bacu tubashishikariza gusura Kibeho, bakahavana imbaraga zibafasha mu rugendo rw’ubuzima bwa buri munsi”.

MANIRAKIZA GABRIEL
Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abakristu benshi bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bari kumwe n’umwepiskopi wabo, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana.
Musenyeri Harolimana mu butumwa yagejeje ku bakristu yabibukije kumvira ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, bushishikariza abantu bose kugarukira Imana no gusenga ubutarambirwa.
yanabasabye kwirinda amaraha n’imyitwarire ibaganisha mu byaha, abibutsa ko gukurikira ibishimisha umubiri gusa bishobora kubageza ku ngaruka mbi zirimo n’ubusharire mu buzima.

NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI VINCENT HAROLIMANA UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA RUHENGERI
yaboneyeho kubasaba kuzirikana ko amabonekerwa ya Kibeho ariyo yonyine bagomba kwemera, ndetse n’abakobwa batatu bemejwe na Kiliziya gatolika y’u Rwanda na Vatikani ko babonekewe, kuko ubutumwa bwabo buhuje neza n’ibyanditswe bitagatifu n’ukwemera kwa Kiliziya gatolika ku isi.
Musenyeri Harolimana yahamagariye abiyeguriye Imana, abasaseridoti n’abalayiki kurushaho gufatanya mu kubaka urugo rwa Nyina wa Jambo i Kibeho, kugira ngo rurusheho kwaguka kandi rube ahantu hakwiye Umubyeyi Bikira Mariya, ndetse rufashe abakristu gukomeza gukuza ukwemera kwabo.

ABAKRISTU BARI GUTANGA ITURO RY’ISHIMWE
Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abakristu 2537 bo muri Diyosezi ya Ruhengeri, bari kumwe n’abapadiri 41, ababikira 26 ndetse n’abafurere 9.
UMWANDITSI: J. BOSCO MBONYUMUGENZI/ PACISTV/ KIBEHO
ANDI MAFOTO



