Abanyeshuri ba Paruwasi University Saint Dominique bakoze urugendo nyobokamana ku Iseminaire nkuru ya Nyakibanda.

Abanyeshuri bagize Paruwase University Saint Dominique yo muri Diyoseze ya Butare bakoze urugendo nyobokama bajya gusura Iseminari nkuru ya Nyakibanda, urugendo aba banyeshuri bahamya ko bungukiyemo byinshi harimo kugira ukwemera guhamye ndetse n’imyitwarire myiza iranga umukiristu.
Aborozi bo mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe no kubura amazi yo kuhira amatungo yabo

Bamwe mu borozi bo mu Akarere ka Nyaruguru baravuga ko bakomeje guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura amazi yo kuhira amatungo yabo, bikaba bigira ingaruka ku musaruro w’ubworozi bwabo muri rusange,aba borozi bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kubona igisubizo kirambye cy’iki kibazo.
Gukorera urugendo nyobokamana i Kibeho byababereye impamba yo kugarukira Imana

Abakristu bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho bifatanyije n’umushumba wa diyosezi yabo, bavuga ko uru rugendo rwabasigiye impamba ikomeye yo kumva neza ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, busaba abantu bose bo ku isi gusenga ubutarambirwa no kugarukira Imana.
Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru baremeza ko bakora bikorwa biteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange

Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko agaciro k’umugore katagomba kugarukira mu magambo gusa, ahubwo ko kagomba kugaragarira mu bikorwa bifasha guteza imbere imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.



