Bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Rwabuye TSS, bavuga ko umuco nyarwanda ushobora gutakaza agaciro kawo mu gihe hatabayeho kuwusigasira, bityo ko urubyiruko rufite inshingano zo kwita kuri uyu muco kugirango utazacika cyane ko arirwo Rwanda rw’ejo Hazaza.

IKIGO CY’AMASHURI CYA RWABUYE TSS
Umuco Nyarwanda ni kimwe mu bintu by’ingenzi bibumbatiye ubumwe n’indangagaciro z’igihugu mu gihe wasigasiwe.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Pacis Tv biga mu ishuri rikuru rya RWABUYE TSS mu Karere ka Huye, bahamyako umuco nyarwanda ushobora gutakaza agaciro mu gihe hatabayeho kuwusigasira bityo ko aribo bafite inshingano zo kuwitaho.
Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo cy’amashuri aragira ati “nk’ubu twese iyo twitegereje dusanga ababyeyi bacu barimo gusaza, isaha n’isaha bakwitaba Imana, ubwo rero nituramuka tutabegereye ngo tugire icyo tubavomaho kerekeye umuco nyarwanda, twebwe abazadukomokaho wa muco nyarwanda bazawibagirwa. Bityo twe nk’urubyiruko turasabwa kwegera abaturuta bakadusangiza k’umuco nyarwanda kugirango bitazatuviramo kwibagirwa ko turi abanyarwanda”
Aba banyeshuri basaba bagenzi babo gusigasira uyu muco, bihutira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo guhashya abashaka gutesha agaciro umuco nyarwanda ndetse n’abashaka gufata uw’ahandi.
Mugenzi we yakomeje avuga ko kugeza ubu hari aho usanga abakundana cyangwa abashakanye bahuriye ku mbuga nkoranyambaga imiryango itaziranye bihabanye cyane n’umuco nyarwanda kuko cyera umusore yahabwaga umugeni iwabo bamuhitiyemo ,imiryango yabanje kumenyana neza.
Kuri ubu usanga imbuga nkoranyambaga ziri mubituma tutamenya umuco nyarwanda ,niyo mpamvu tugomba gukoresha izi mbugankoranyamba dutesha agaciro abashaka kutwanduriza umuco.
Frere Emmanuel SIBOMANA , Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amashuri cya RWABUYE TSS cyo mu Karere ka Huye, avuga ko nk’ubuyobozi bufite mu nshingano aba banyeshuri, babatoza kwitabira itorero kuko bigiramo byinshi byerekeye umuco nyarwanda ndetse bakanabategurira urugendoshuri hagamijwe kwiga ndetse no gusobanukirwa bihagije amateka y’u Rwanda.
Aho yavuze ati “ twebwe nk’ubuyobozi bureberera aba banyeshuri cyangwa uru rubyiruko ,icyo tubafasha mu rwego rwo kubakundisha umuco nyarwanda ni ukubashishikariza kwitabira itorero kuko hano mu kigo dufite itorero ryitwa URUMENESHA ribatoza kubyina, gukaraza,kuririmba indirimbo gakondo n’ibindi.
Ikindi kandi tunabategurira urugendoshuri bakajya gusura inzu ndangamurage zibumbatiye umuco nyarwanda, nka hano I Huye n’i Nyanza. Ibi byose tubikora hagamijwe kurinda ko bakwibagirwa umuco nyarwanda”
Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gutuma umuco nyarwanda ukomeza gusigasirwa aho ubu Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi yateguye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi mu mashuri makuru na za kaminuza yatangiye tariki ya 24 Mutarama 2026 akazarangira kuwa 21 Werurwe uyu mwaka.
UMWANDITSI/Samuel DUFITUMUCUNGUZl I/PACISTV/HUYE