Skip to main content

Pacis TV

USA yavuguruye amasezerano ya Agoa yoroshya ubucuruzi hagati yayo n’ibihugu by’Afurika

Kuwa Kabiri taliki ya 3 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuguruye amasezerano ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) akaba amasezerano yemerera ibihugu by’ Afrika kugeza ibicuruzwa byabyo ku masoko yo muri Amerika nta misoro ya gasutamo itanzwe ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. AMASEZERANO YA AGOA Ivugururwa ry’aya masezerano rikaba rifatwa nk’intambwe […]

Muri Libya haravugwa urupfu rwa Seif El-Islam Gaddafi umuhungu wa Col Muammar Gaddafi

Muri Libya haravugwa urupfu rwa Seif El-Islam Gaddafi umwe mu bahungu ba nyakwigendera Col Muammar Gaddafi watekerezwaga nk’ uzasimbura se akayobora Libya, akaba kandi yarashakishwaga n’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Ibi Byatangajwe ko yishwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 03 Gashyantare 2026. SEIF EL-ISLAM GADDAFI Ni ibintu byatangajwe na bamwe mu bantu ba hafi bamwegereye […]

Urubyiruko rwo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu rurasabwa guhindura imyumvire no kongera imbaraga mu isengesho

Urubyiruko rwo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu rurasabwa guhindura imyumvire no gushyira imbaraga mu isengesho, nk’inzira yo gutsinda ibishuko birwugarije mu buzima bwa buri munsi. Ibi byatangajwe ku wa 01 Gashyantare 2026, mu gusoza isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ryari rimaze iminsi irindwi ribera muri iyo Diyosezi. URUBYIRUKO RWO MURI DIYOSEZI GATOLIKA YA CYANGUGU Bamwe mu […]

Abiyeguriyimana bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho basabwe gukomera ku muhamagaro wabo

Abiyeguriyimana bo mu Rwanda bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho, mu rwego rwo guhimbaza umunsi mpuzamahanga wabahariwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 02 Gashyantare. Mu butumwa bwatanzwe na Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba ashinzwe Abiyeguriyimana mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa yatanze yasabye abiyeguriyimana gukomera ku muhamagaro wabo, bakabaho […]

KAMONYI: URUBYIRUKO RURI KU RUGERERO RUFITE IKIZERE CYO KUBYAZA UMUSARURO IMYUGA RURI KWIGISHWA

Urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kuri ubu bari ku rugerero, bavuga ko kuba bari kwigishwa imyuga itandukanye, bizabafasha kwitabira umurimo badategereje gusaba akazi, biturutse ku kuba nyuma y’amasomo bigishijwe mu mashuri makuru kuri ubu bari no kwigishwa imyuga bazajyana ku isoko ry ‘umurimo. ABANYESHURI BARI MU ITORERO BIGA UMWUGA WO GUTUNGANYA AMAFUNGURO Mukamana Diane umwe […]

Muhanga: Baruhutse kwambuka Nyabarongo bajya gusaba serivise z’ubuzima

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’intwari , Abatuye mu murenge wa Mushishiro akagari ka Rwigerero mu Karere ka Muhanga, bashyikirijwe ivuriro, bituma bavuga ko nyuma yo kubakirwa ivuriro, baruhutse urugendo bakoraga bambuka umugezi wa Nyabarongo bajya gushaka serivise z’ubuvuzi mu karere ka Ngororero. UBUYOBOZI BW’AKARERE KA MUHANGA BUTAHA KU MUGARAGARO IVURIRO RIRI MU UMURENGE WA MUSHISHIRO […]

Rwabuye TSS: Abanyeshuri barasaba bagenzi babo gusigasira umuco nyarwanda

Bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Rwabuye TSS, bavuga ko umuco nyarwanda ushobora gutakaza agaciro kawo mu gihe hatabayeho kuwusigasira, bityo ko urubyiruko rufite inshingano zo kwita kuri uyu muco kugirango utazacika cyane ko arirwo Rwanda rw’ejo Hazaza. IKIGO CY’AMASHURI CYA RWABUYE TSS Umuco Nyarwanda ni kimwe mu bintu by’ingenzi bibumbatiye ubumwe n’indangagaciro […]