Skip to main content

Pacis TV

Nyamagabe: Ababyeyi barasaba ko hashyirwaho amashuri ya Leta yita ku bana bafite Autisme.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe bafite abana bafite ubumuga bwo mu mikurire buzwi nka Autisme, barasaba Leta gushyiraho amashuri yihariye yita kuri abo bana, kugira ngo na bo babone uburezi bubafasha gukura no kwiteza imbere. Bavuga ko amashuri y’abikorera ahari ari make kandi ahenze, bigatuma abana benshi batabona uburezi bukwiye. Jean Marie […]

Burkina Faso: Hashize imyaka ine Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi muri coup d’état.

30 Nzeri 2026 ni imyaka ine ishize Captain Ibrahim Traoré ayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi ryakuyeho Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari uyoboye Burkina Faso kuva muri Mutarama 2022. Ku wa 30 Nzeri 2022, itsinda ry’abasirikare bayobowe na Captain Ibrahim Traoré ryatangaje ko rikuye ku butegetsi Damiba, rimushinja kunanirwa guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byari bimaze igihe […]

Urubyiruko rusengera mu yandi madini rwahamije ko urugendo nyobokamana i Kibeho rwabafashije kubona ububasha bwa Bikira Mariya.

Bamwe mu rubyiruko rusengera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, baravuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabafashije kurushaho kubona ububasha bwa Bikira Mariya, bashingiye ku bisubizo bavuga ko yabahaye ku byifuzo bari bamugejejeho. Bahamagarira n’urundi rubyiruko kujya rukorera ingendo nyobokamana i Kibeho, kugira ngo na rwo rwibonere umwihariko w’aha hantu. J. Paul Mfitumukunzi na Tharcisse […]

Abaturage ba Nyaruguru barasaba ko ingamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeza.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi “nk’ibyuma”, byagize uruhare mu kugarura umutekano n’ubwumvikane mu miryango yabo. Basaba inzego z’ubuyobozi gukomeza ingamba zo guca izi nzoga, kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwa bo n’imibanire myiza mu miryango. Aba baturage bavuga ko izi nzoga zari zaragize ingaruka ku […]