
ABANESHURI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Ibi yabigarutsweho mu rugendo nyobokamana rwahuje abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri Diyosezi ya Kabgayi, rwabereye i Kibeho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Mu banyeshuri bitabiriye uru rugendo nyobokamana harimo Alice UWIMANA na bagenzi be biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Kizito i Save, muri Diyosezi ya Butare, bahuriye i Kibeho na bagenzi babo biga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bya Diyosezi ya Kabgayi.

ALICE UWIMANA UMUNYESHURI WIGA MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA MUTAGATIFU KIZITO
Aba banyeshuri bavuga ko gusura i Kibeho bibafasha gukura mu buzima bwo gusenga no kurushaho kwegera Imana, bikabarinda ibishuko bikunze kugusha urubyiruko.
Ni mu gihe bagaragaje ko hari byinshi basaba Bikira Mariya, birimo kubafasha gutsinda amasomo, kubona amanota meza no kwitwara neza mu bizamini bya Leta,aho bavuga ko iyo bahaturiye ibyo byifuzo babikora bizeye ko Imana ibumva ibinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya.

ABANYESHURI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yabasabye kurushaho kumenya no gukunda Bikira Mariya Nyina wa Jambo wabonekeye i Kibeho, ashimangira ko ubutumwa bwe bukomeje kwigisha abantu inzira y’urukundo, ukwemera n’ubuzima bwiza.

MUSENYERI WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO BALTHAZAR NTIVUGURUZWA
Yagize ati:̎ Abanyeshuri bakwiye gukurana indangagaciro zibafasha kuba abantu bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere abandi, bityo bakaba n’abahamya b’urukundo rw’Umubyeyi Bikira Mariya wabonekeye i Kibeho, aho batuye bakagaragaza ko bahindutse bagashimangira urukundo rwe.

ABANYESHURI BAJE GUSABA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA GUTSINDA AMASOMO YABO
Musenyeri NTIVUGURUZWA yanabasabye gufatira urugero kuri Yezu Kristu, bakakira uburere bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi babo, kugira ngo bakure banogeye Imana n’abantu.
Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bya Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abandi bo mu mashuri arimo G.S Shyogwe na TTC Shyogwe byo mu Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe.

ABANYESHURI BIGA MU BIGO BY’AMASHURI BYO MURI DIYOSEZI YA KABGAYI
Abitabiriye urwo rugendo nyobokamana bavuga ko rwababereye umwanya mwiza wo gusenga, kwiyungura ukwemera no kongera imbaraga mu rugendo rwabo rw’ubuzima n’amasomo.
ANDI MAFOTO




