Skip to main content

Pacis TV

Kabgayi: Abanyeshuri basabwe kugira ishyaka ryo gusura i Kibeho

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri gukomeza kugira ishyaka ryo gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, aho batura ibyifuzo byabo Umubyeyi Bikira Mariya kandi bakamwigiraho indangagaciro zibayobora mu buzima bwa buri munsi.

ABANESHURI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO

Ibi yabigarutsweho mu rugendo nyobokamana rwahuje abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri Diyosezi ya Kabgayi, rwabereye i Kibeho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Mu banyeshuri bitabiriye uru rugendo nyobokamana harimo Alice UWIMANA na bagenzi be biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Kizito i Save, muri Diyosezi ya Butare, bahuriye i Kibeho na bagenzi babo biga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bya Diyosezi ya Kabgayi.

ALICE UWIMANA UMUNYESHURI WIGA MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA MUTAGATIFU KIZITO

Aba banyeshuri bavuga ko gusura i Kibeho bibafasha gukura mu buzima bwo gusenga no kurushaho kwegera Imana, bikabarinda ibishuko bikunze kugusha urubyiruko.

Ni mu gihe bagaragaje ko hari byinshi basaba Bikira Mariya, birimo kubafasha gutsinda amasomo, kubona amanota meza no kwitwara neza mu bizamini bya Leta,aho bavuga ko iyo bahaturiye ibyo byifuzo babikora bizeye ko Imana ibumva ibinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya.

ABANYESHURI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yabasabye kurushaho kumenya no gukunda Bikira Mariya Nyina wa Jambo wabonekeye i Kibeho, ashimangira ko ubutumwa bwe bukomeje kwigisha abantu inzira y’urukundo, ukwemera n’ubuzima bwiza.

MUSENYERI WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO BALTHAZAR NTIVUGURUZWA

Yagize ati:̎ Abanyeshuri bakwiye gukurana indangagaciro zibafasha kuba abantu bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere abandi, bityo bakaba n’abahamya b’urukundo rw’Umubyeyi  Bikira Mariya wabonekeye i Kibeho, aho batuye bakagaragaza ko bahindutse bagashimangira urukundo rwe.

ABANYESHURI BAJE GUSABA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA GUTSINDA AMASOMO YABO

Musenyeri NTIVUGURUZWA yanabasabye gufatira urugero kuri Yezu Kristu, bakakira uburere bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi babo, kugira ngo bakure banogeye Imana n’abantu.

Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bya Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abandi bo mu mashuri arimo G.S Shyogwe na TTC Shyogwe byo mu Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe.

ABANYESHURI BIGA MU BIGO BY’AMASHURI BYO MURI DIYOSEZI YA KABGAYI

Abitabiriye urwo rugendo nyobokamana bavuga ko rwababereye umwanya mwiza wo gusenga, kwiyungura ukwemera no kongera imbaraga mu rugendo rwabo rw’ubuzima n’amasomo.

ANDI MAFOTO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe