Skip to main content

Pacis TV

Kabgayi: Abanyeshuri basabwe kugira ishyaka ryo gusura i Kibeho

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri gukomeza kugira ishyaka ryo gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, aho batura ibyifuzo byabo Umubyeyi Bikira Mariya kandi bakamwigiraho indangagaciro zibayobora mu buzima bwa buri munsi.