Umwe muri aba banyeshuri wiga mu kigo cy’amashuri cyaragijwe Bikiramariya Umwamikazi College St Marie Reine, avuga ko Urubyiruko rukwiye kwita ku muco Nyarwanda kandi amahirwe rwahawe yo kuwumenya ntibayapfushe ubusa.

ABANYESHURI BO MU ISHURI RYARAGIJWE MT BERNADETTE KAMONYI
Ati: ” Jyewe icyo nabwira bagenzi banjye ni uko tudakwiye gupfusha ubusa amahirwe twahawe yo kwiga Umuco ndetse tukibuka ko kugirango dukundishe Umuco wacu abandi tugomba kubanza kuwukunda kuko ntawagukunda utabanje kwikunda”.
Mugenzi we nawe avuga ko Urubyiruko rukwiye kwita ku muco ubundi rugakunda ururimi rw’ikinyarwanda.
Aragira ati: ” Nibyo navuga ko twebwe Urubyiruko rukwiye kwita ku muco Nyarwanda kandi tukihatira gukunda ururimi rw’ikinyarwanda turwiga neza tukaruvuga kandi neza ndetse nitwe bo kurinda ururimi rwacu”.

ABANYESHURI BAKOZE UMUHANGO WAKORWAGA MU MUCO NYARWANDA WO GUHEKA UMUGENI MU NGOBYI YA KINYARWANDA IYO YABAGA AGIYE GUSHYINGIRWA
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko ababyiruka mbere na mbere bakwiye gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda.
Ati: ” Nibyo ururimi rw’ikinyarwanda nirwo pfundo ry’umuco Nyarwanda kandi nirwo ruwubumbatiye, ku buryo rwose nabwira ababyiruka ko kwita ku rurimi rw’ikinyarwanda ari ingenzi ndetse bizafasha gusigasira Umuco Nyarwanda”.

UMUHANGO WAKORWAGA MU MUCO NYARWANDA WO GUHEKA UMUGENI MU NGOBYI YA KINYARWANDA IYO YABAGA AGIYE GUSHYINGIRWA
Aba banyeshuri bavuga kandi ko gusigasira umuco ku rubyiruko, bigomba kujyana no kwita ku ndangagaciro na kirazira by’abanyarwanda, kugirango ziherekeze urubyiruko mu buzima usanga kuri ubu bwuzuyemo ibishuko bitandukanye usanga bikunze kurushora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi.
UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/Pacistv/Kabgayi