Skip to main content

Pacis TV

Rubavu: Barasabwa kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere

Ubwo bari mu muganda usoza ukwezi kwa kabiri, abatuye akarere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bibutswa kugura uruhare mu bikorwa bibateza imbere, mugihe bamwe muribo bavuga ko bashimira ubuyobozi uburyo bumanuka bugafatanya nabo muri ibyo bikorwa.

Menya uburyo bwiza bwo kwereka abana bawe urukundo.

Urukundo rw’umubyeyi rushushanya urukundo rw’Imana. Rufasha abana kumva batekanye kandi banishimye. Rimwe na rimwe, gushaka imibereho bituma ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo. Ariko binyuze mu bikorwa bito, ababyeyi bashobora kubaka umubano mwiza n’abana babo.