Skip to main content

Pacis TV

Inkoramutima z’Ukaristiya zirenga 1200 zahuriye ku Ibanga ry’Amahoro mu rugendo nyobokamana

Abagize umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya barenga 1200 baturutse mu maparuwasi atandukanye agize Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bahuriye ku Ibanga ry’Amahoro mu rugendo nyobokamana ngarukamwaka rugamije gukomeza ukwemera no gushimangira ubutumwa bwo gukunda Ukaristiya.

INKORAMUTIMA Z’UKARISTIYA ZIRENGA 1200 ZAKOZE URUGENDO NYOBOKAMANA KU IBANGA RY’AMAHORO

Abanyamuryango baturutse mu maparuwasi atandukanye bitabiriye uru rugendo bavuga ko ari umwanya ubafasha kongera imbaraga mu kwemera, gusenga no gukomeza ubutumwa bwo gukunda Yezu mu Ukaristiya.

Aho rwibutsa abanyamuryango gukomeza gukurikiza urugero rwa Dominiko Saviyo, umurinzi w’uyu muryango, mu buzima bwabo bwa gikristu.

Ndayisabye Jeremie Umwe mu banyamuryango witabiriye uru rugendo yavuze ko ari igihe cy’ingenzi kibafasha kuzirikana urugero rw’umurinzi wabo no gukomeza kwegera Imana. Ati:“Uru rugendo muri make rudufasha gukomeza gukomera ku butumwa bwa Kiliziya nk’Inkoramutima z’Ukaristiya, rukadufasha kandi gukomeza gusabana n’Imana”

Asifiwe Uwase Benigne umwe mu banyeshuri bitabiriye uru rugendo yavuze ko rubafasha gutera ikirenge mu cy’umurinzi wabo ari we Mutagatifu Dominiko Savio. Yagize ati:”ni urugendo rudufasha kuba twatera ikirenge mbere na mbere mu cy’umurinzi wacu Dominiko Savio twisunze.

Ikindi kandi navuga nuko uru rugendo rwadufashije kwegerana n’Imana biciye mu ishapure y’Impuhwe z’Imana, mu nzira y’Umusaraba no muri Rozari twaraye dukora”.

Padiri Bosco Niyonsenga, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Tyazo akaba na omoniye w’Inkoramutima z’Ukaristiya muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yasabye abanyamuryango gukomeza gusenga no kurushaho kubana na Yezu Kristu, gukunda igitambo cy’Ukaristiya ndetse no gufasha mu bikorwa bya Kiliziya.

PADIRI BOSCO NIYONSENGA, OMONIYE W’INKORAMUTIMA Z’UKARISTIYA MURI DIYOSEZI GATOLIKA YA CYANGUGU N’ABANDI BAPADIRI BARI KUMWE N’INKORAMUTIMA Z’UKARISTIYA

Ati:“Ukaristiya kuyihabwa kenshi, gushengerera Yezu muri Ukaristiya noneho by’umwihariko no kugira umwanya wo kubana na Yezu, gukunda igitambo cy’Ukaristiya kuko mu gitambo cya Misa ni ho tuzirikana Yezu yitanga noneho akiha abamwemera bityo agatsinda ikitwa ikibi cyose, bikanajyana no gusaba penetensiya ndetse no kuyihabwa kenshi, gusenga noneho no gufasha mu bikorwa bya Kiliziya”.

Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya ukaba warageze muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu uvuye muri Diyosezi Gatolika ya Butare, aho watangiye gukwira muri paruwasi zitandukanye z’iyo Diyosezi, ukaba ugamije gufasha abana n’urubyiruko gukura mu rukundo rw’Ukaristiya no mu buzima bwa gikristu.

UMWANDIITSI:Billy Chris MUKESHIMANA/Pacistv/Cyangugu


Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe