Abubatse ingo bakoreye urugendo nyobokamana i kibeho, baravuga ko rwahaye ihumure n’icyizere.

Abubatse ingo bibana bo muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, barimo abapfushije abo bashakanye, abafite abo bashakanye bafunze n’abatandukanye n’abo bashakanye, bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwababereye isoko y’ihumure n’icyizere, rubafasha kongera imbaraga zo kubaho no kudaheranwa n’ubwigunge.
Ngororero: umuhanda wa kaburimbo woroheje ubuhahirane, abaturage bareka gutwara umusaruro ku mutwe

Abatuye Umurenge wa Nyange mu karere ka Ngororero baravuga ko batagikoresha umutwe batwara umusaruro w’ubuhinzi bawujyana ku isoko, nyuma yo kubakirwa umuhanda wa kaburimbo worohereje ingendo n’ubuhahirane.
Abaganga b’ibitaro bya Kabgayi basabwe kurangwa n’urukundo ndetse no kubwira neza abarwayi babagana .

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye abaganga kurangwa n’imvugo nziza n’urukundo mu kwita ku barwayi, agaragaza ko abarwayi batavurwa n’imiti gusa, ahubwo ko n’ijambo ryiza ribafasha mu gukira.
Menya byinshi ku Cyumweru Gitagatifu kizihizwa muri Kiliziya Gatolika

Icyumweru Gitagatifu ni icyumweru cy’ingenzi cyane mu mwaka wa liturijiya ya Kiliziya Gatolika. Ni igihe abakristu bibuka kandi bakazirikana mu buryo bwimbitse amabanga akomeye y’ugucungurwa kwa muntu, arimo ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Icyumweru gitagatifu kandi, kirimo igice cya nyuma cy’Igisibo, kuko igisibo kirangira ku wa kane Mutagatifu, mbere ya Missa y’Isangira rya Nyagasani.
Inkoramutima z’Ukaristiya zirenga 1200 zahuriye ku Ibanga ry’Amahoro mu rugendo nyobokamana

Abagize umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya barenga 1200 baturutse mu maparuwasi atandukanye agize Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bahuriye ku Ibanga ry’Amahoro mu rugendo nyobokamana ngarukamwaka rugamije gukomeza ukwemera no gushimangira ubutumwa bwo gukunda Ukaristiya.