
ABANYESHURI BA G.S OFFICIEL DE BUTARE
Ibi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza imyaka 97 iri shuri rimaze rishinzwe, byahuriranye no gutanga amasakaramentu ya Batisimu ya mbere, Gukomezwa ndetse no guhabwa Ukalisitiya ku banyeshuri barenga 17 biga muri iri shuri.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Gahizi yashimangiye ko uburezi nyabwo budashingira gusa ku gutsinda amasomo, ahubwo bugomba no kubaka umuntu ufite umutima mwiza, urangwa n’urukundo, ubupfura n’indangagaciro zubaka igihugu na Kiliziya.

MUSENYERI JEAN MARIE VIANNEY GAHIZI, UMUYOBOZI MUKURU WA SEMINARI NKURU YA NYUMBA
Yagize ati: “Mugomba guharanira kuba abantu bafite ubumenyi bufite umumaro, ariko kandi mukaba n’intangarugero mu bikorwa byiza no mu mibanire myiza n’abandi.”
Bamwe mu bahawe ayo masakaramentu, barimo Mucyo Bouase, bavuga ko ubumenyi, uburere ndetse n’ukwemera batozwa muri iri shuri bibafasha gukura neza no kwitegura kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

MUCYO BOUASE URI MURI MU BANYESHURI BAHAWE AMASAKARAMENTU YA BATISIMU, GUKOMEZWA NO GUHABWA UKALISITIYA
Ababyeyi barerera muri iri shuri na bo bashimye uruhare rw’ubuyobozi bw’ishuri na Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere bwuzuye bufasha abana gukura neza haba mu bumenyi no mu buzima bwa Roho.

UWAMAHORO ADRIEN, UMWE MU BABYEYI BARERERA MU ISHURI RY’INDATWA N’INKESHA
Padiri Charles Hakizimana, Umuyobozi wa G.S Officiel de Butare, yavuze ko iri shuri rizakomeza gushyira imbere uburezi n’ubumenyi bifasha abana kuzavamo abantu bafite umumaro kuri Kiliziya no ku Gihugu.
Mu ijambo rye kandi, Musenyeri Gahizi yanagarutse ku mateka yaranze bamwe mu banyuze muri iri shuri bagize uruhare mu bikorwa byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

PADIRI CHARLES HAKIZIMANA, UMUYOBOZI WA G.S OFFICIEL DE BUTARE
Yasabye abanyeshuri b’iki gihe kwirinda ibibi byose no guharanira gukora ibyiza.
Yabashishikarije gukomeza umurage mwiza basigiwe n’abababanjirije baranzwe n’indangagaciro za Kinyarwanda, iza kimuntu ndetse n’iza Kiliziya.
Yanibukije abayobozi n’abarezi ko gutanga ubumenyi gusa bidahagije, ahubwo ko uburere ari bwo shingiro ry’iterambere ry’umwana n’iry’Igihugu muri rusange.
/PACISTV/BUTARE
ANDI MAFOTO





