Nyamagabe:Gahunda yo kwigira ku murimo iri gufasha abize imyuga itandukanye

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yigisha imyuga n’amasomo y’ubumenyi ngiro (Tss) bavuga ko gahunda yo kwigira ku murimo ibera mu Gakiriro ka Nyamagabe iri kubafasha kunguka ubumenyi bubafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri, bikabategura neza kuzajya ku isoko ry’umurimo.
Urubyiruko rwa Nyaruguru rukwiye kwirinda ibyaha bifitanye isano na Jenoside

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru kutishora mu byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ko nta ruhare bayigizemo.
G.S Officiel de Butare izakomeza kurera abana bafite indangagaciro za kimuntu n’iza Kiliziya

Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyumba, yasabye abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye G.S Officiel de Butare, ruzwi nk’Indatwa n’Inkesha, gukomeza guharanira kuba abahanga mu byiza, bagakora neza no kwimakaza urukundo rushingiye ku ndangagaciro za kimuntu n’iza Kiliziya.
Urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwababereye isoko y’ibyiza

Abayeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya St. Mary’s College Rushoroza Kabale ryo mu gihugu cya Uganda, bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabafashije kwegera Imana no guhindura imibereho yabo, bahamagarira abandi na bo kuhagana bakahakura impamba yo mu buzima bwa roho.



