Skip to main content

Pacis TV

Menya byinshi ku Cyumweru Gitagatifu kizihizwa muri Kiliziya Gatolika

Icyumweru Gitagatifu ni icyumweru cy’ingenzi cyane mu mwaka wa liturijiya ya Kiliziya Gatolika. Ni igihe abakristu bibuka kandi bakazirikana mu buryo bwimbitse amabanga akomeye y’ugucungurwa kwa muntu, arimo ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Icyumweru gitagatifu kandi, kirimo igice cya nyuma cy’Igisibo, kuko igisibo kirangira ku wa kane Mutagatifu, mbere ya Missa y’Isangira rya Nyagasani.

Wari uzi ko iminsi yo ku Cyumweru itabarwa mu minsi 40 y’Igisibo

Uyu munsi, Abakirisitu hirya no hino ku isi bari mu gihe cy’Igisibo. Igisibo ni igihe cy’ingenzi muri Kiliziya Gatolika, kirangwa no: gusenga, kwigomwa, kwicuza, no kwisubiraho. Mu Gisibo, Abakristu baba bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, umunsi ukomeye cyane mu buzima bw’Abakristu, nibwo bizihiza izuka rya Nyagasani Yezu Kristu.

Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru bimaze gutangaza ko Nyiributungane Papa LEO XIV azasura ibihugu bitandukanye muri Afurika ndetse n’ ibindi byo ku mugabane w’ Uburayi.

Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 25 Gashyantare, ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru byatangaje ko Nyirubutungane Papa LEO XIV azasura Monaco mu mpera z’ uku kweiz kwa Werurwe, nyuma azakamereza ku mugabane w’ Africa mu kwezi kwa Mata asoreze urugendo rwe ku mugababe w’ Uburaryi mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka

Kabgayi: Batangiye igisibo biha umugambi wo kureka imvugo zibiba urwango

None tariki ya 18 Gashyantare 2026, kimwe n’ahandi ku isi hose Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi by’umwihariko bo muri Paruwasi Katedarali ya Kabgayi, batangiye igisibo gitagatifu ku bakristu gatolika, baboneraho kuvuga ko bafite umugambi wo kureka imvuga zibiba urwango mu muryango. MGR BALTHAZAR NTIVUGURUZWA  YASABYE ABAKRISTU KUREKA IMVUGO MBI ZIBIBA URWANGO Umwe muri aba bakristu […]

Musenyeri Richard Moth yimitswe ku mugaragaro nk’ Umwepiskopi mukuru wa Westminster

Musenyeri Richard Moth yimitswe ku mugaragaro nk’ Umwepiskopi mukuru wa Westminster nyuma yo gutorwa na Papa LEO XIV mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. MUSENYERI RICHARD MOTH N’ABANDI BASENYERI Abaye Umwepiskopi Mukuru wa 12 wa Westminster asimbuye Cardinal Vincent Nichols wagiye mu kiruhuko cy’ izabukuruMusenyeri Richard Moth ufite imyaka 67 y’ amavuko ( yavutse ku ya8 […]