Skip to main content

Pacis TV

Myr Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa diyosezi ya Gikongoro yatorewe kuba Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Myr Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa diyosezi ya Gikongoro yatorewe kuba Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, asimbuye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA .

MUSENYERI CÉLESTIN HAKIZIMANA

DORE AMWE MU MATEKA YA MUSENYERI CÉLESTIN HAKIZIMANA

Yavutse ku wa 14 kanama 1963 avukira muri paruwasi ya ‘sainte famille’, muri arikidiyosezi ya kigali.

Yize mu iseminari nto ya mutagatifu Visenti i Rulindo mu 1977-1983. Iyi seminari musenyeri yizemo yashinzwe ku wa 27 Nzeri 1976, gusa nyuma yaje kwimurirwa muri paruwasi ya Ndera mu 1983.

Yaherewe Ubupadiri muri paruwasi ya ‘sainte famille’ ku wa 21 Nyakanga 1991.


kuwa 26 Ugushyingo 2014, Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari Arikiyepiskopi wa kigali, yamuhaye inkoni y’ubushumba kuwa 24 Mutarama 2015.

MUSENYERI CÉLESTIN HAKIZIMANA

Intego ya Musenyeri Célestin HAKIZIMANA ni “duc in altum” (EREKEZA UBWATO MU MAZI MAGARI, MUROHE INSHUNDURA ZANYU, MUROBE, lk 5:4).

Ababanye nawe bemeza ko ari umuhanga kuko yize I NAPLES mu Butaliyani mu 2003 Tewolojiya y’amahame (docteur en théologie dogmatique).

Dore bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Gikongoro

MUSENYERI CÉLESTIN HAKIZIMANA

1992-1997: Yagizwe umupadiri ushinzwe uburezi gatolika muri Arikidiyosezi ya kigali

1994-1996: yabaye umuyobozi w’ikigo nkenurabushyo – centre national de pastorale ‘saint paul’

1998-2003: yabaye umuyobozi wa Gemeca-Rwanda

2011- 2014: yabaye umunyamabanga w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda- secrétaire général de la conférence episcopale du Rwanda

UMWANDITSI:ALINE MUSHIMIYIMANA/PACISTV/KIGALI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe