Skip to main content

Pacis TV

Nyirubutungane Papa LEO XIV azasura Australia mu mwaka wa 2028

Kiliziya Gatolika yo mu gihugu cya Australia iratangaza ko nta gushidikanya Nyirubutungane Papa LEO XIV azasura iki gihugu mu mwak wa 2028. Iki gihugu cya Australia muri uwo mwaka nicyo kizakira ikoraniro mpuzamahanga ry’ Ukarisitiya nk’ uko byatangajwe n’ akanama gashinzwe kuritegura kayobowe na Musenyeri Richard Umbers usanzwe ari Umwepiskopi wungirije w’ Arikidiyosezi ya Sydney […]

Nyirubutungane Papa LEO XIV yatoreye UmubikiraNina Krapić kuba umuyobozi wungirije w’ ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru

Ku wa Gatanu, taliki ya 13 Gashyantare 2026, UmubikiraNina Krapić wo mu muryango MVZ (Daughters of Charity of Saint Vincent de Paul) yatorewe umuyobozi wungirije w’ ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru aho asimbuye kuri uwo mwanya Cristiane Murray weguye kuri uwo mwanya yariho kuva muri Nyakanga 2019. UMUBIKIRA NINA KRAPIĆ WATOREWE KUBA UMUYOBOZI WUNGIRIJE W’ […]

Kabgayi: Abagabuzi b’ingoboka b’Ukarisitiya barasabwa kuba intangarugero mu bandi barangwa n’imico myiza

Umushumba wa Diyosezi ya kabgayi Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko abagabuzi b’ingoboka b’ukarisitiya, ari bantu b’agaciro kubera umurimo bakora wo gushyira Yezu abanyantege nkeya n’abarwayi, ku buryo bakwiye kuba intangarugero mu bandi bakarangwa n’imico myiza. UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO MYR BALTHAZR NTIVUGURUZWA HAMWE N’ABAGABUZI BINGOBOKA B’UKARISITIYA Ibi akaba yabivugiye mu gitambo cya Misa […]

Urubyiruko rwo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu rurasabwa guhindura imyumvire no kongera imbaraga mu isengesho

Urubyiruko rwo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu rurasabwa guhindura imyumvire no gushyira imbaraga mu isengesho, nk’inzira yo gutsinda ibishuko birwugarije mu buzima bwa buri munsi. Ibi byatangajwe ku wa 01 Gashyantare 2026, mu gusoza isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ryari rimaze iminsi irindwi ribera muri iyo Diyosezi. URUBYIRUKO RWO MURI DIYOSEZI GATOLIKA YA CYANGUGU Bamwe mu […]

Abiyeguriyimana bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho basabwe gukomera ku muhamagaro wabo

Abiyeguriyimana bo mu Rwanda bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho, mu rwego rwo guhimbaza umunsi mpuzamahanga wabahariwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 02 Gashyantare. Mu butumwa bwatanzwe na Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba ashinzwe Abiyeguriyimana mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa yatanze yasabye abiyeguriyimana gukomera ku muhamagaro wabo, bakabaho […]

Abakristu ba Paruwasi ya Tyazo bashikamye ku kwemera no kurera urubyiruko mu ndangagaciro za Kiliziya

Abakristu bo muri Paruwasi ya Tyazo bavuga ko inyigisho bahabwa mu gitambo cya Misa zibafasha gukomeza urugendo rw’ukwemera, kwirinda ikibi no guhitamo ikiza, no gushyira imbaraga mu kurera urubyiruko mu ndangagaciro zishingiye kuri Kristu, nubwo isi ya none ikomeje kuzana impinduka zitandukanye. Abakristu bo muri Paruwasi ya Tyazo Mariya Mukashema, umunyamuryango wa Regio Mariya ukorera […]

Padiri Roberto Regoli yatorewe kuyobora umuryango wa Papa Benedigito XVI  

Padiri Roberto Regoli usanzwe yigisha  Amateka muri Université pontificale grégorienne  i Roma niwe watorewe kuyobora umuryango wa Papa Benedigito XVI  akaba asimbuye Padiri Federico Lombardi wari umaze imyaka 10 ayobora uwo muryango. Padiri Roberto Regoli na Padiri Federico Lombardi Padiri Roberto Regoli asanzwe ari umuhanga mu mateka, agiye kuyobora uyu muryango ugamije gushishikariza abatuye isi gucengerwa […]