Musenyeri Richard Moth yimitswe ku mugaragaro nk’ Umwepiskopi mukuru wa Westminster nyuma yo gutorwa na Papa LEO XIV mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.

MUSENYERI RICHARD MOTH N’ABANDI BASENYERI
Abaye Umwepiskopi Mukuru wa 12 wa Westminster asimbuye Cardinal Vincent Nichols wagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru
Musenyeri Richard Moth ufite imyaka 67 y’ amavuko ( yavutse ku ya8 Nyakanga1958), yavukiye ahitwa Chingola muri Zambia, ariko yaje gukurira i Kent. Nyuma yo kwiga amashuri atandukanye, yahawe ubusaseridoti mu 1982 abuhererwa muri Arkidiyosezi ya Southwark in 1982. Muri 2001 nibwo yagizwe

ABASENYERI BITABIRIYE UMUHANGO WO KWIMIKA MUSENYERI RICHARD MOTH
Vicar General w’ iyo Arkidiyosezi ndetse anayibiera umunyamabanga. Mu mwaka wa 2009 nibwo yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Forces nyuma muri 2015 atorerwa kuba Umwepiskopi wa Arundel na Brighton.
Umwepiskopi mukuru wa Westminster akenshi aba ari nawe muyobozi wa Kiliziya Gatolika mu gihugu cy’ Ubwongereza ndetse no muri Wales( England and Wales).
( Source: www.ncregister.com)
UMWANDITSI:MAURICE BISENGIMANA/PACISTV