Skip to main content

Pacis TV

Umushumba wa Diyosezi ya Butare ahamagarira abakristu kwita ku burere bw’abana no gushyigikira Ingoro ya Kibeho

Ibi yabigarutseho mu rugendo nyobokamana abakristu ba Diyosezi ya Butare bakoreye i Kibeho kwa Nyina wa Jambo ku wa Gatandatu w’icyumweru kirangiye, aho bari baherekejwe n’Umushumba wa Diyosezi yabo, Nyiricyubahiro Musenyeri  J.Bosco Ntagungira. Abakristu baganiriye na Pacis TV bavuze ko ubutumwa bagejejweho muri uru rugendo, cyane cyane mu nyigisho bahawe, bwabafashije gutahana intego yo kwimakaza […]

Abagatolika muri Afurika bizihije isabukuru y’imyaka 71 ya Papa Leo XIV

Abagatolika bo muri Afurika yo Hagati no muri Afurika y’Amajyepfo bifatanyije mu butumwa bw’ibyishimo n’amasengesho ku wa 14 Nzeri 2026, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 71 y’amavuko ya Papa Leo XIV. Diyosezi zitandukanye zo muri Afurika zakoresheje uyu munsi nk’umwanya wo kwifuriza Papa Leo XIV isabukuru nziza, ndetse no gushimira uruhare akomeje kugira mu guteza imbere […]

Ingendo z’Abapapa mu Bufaransa: Amateka y’ingenzi mbere y’uruzinduko rwa Papa Léon XIV

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bifite amateka akomeye mu mubano n’Abapapa.Mu myaka ishize, Abapapa batandukanye bagiye basura iki gihugu mu ngendo zari zigamije gusura abakirisitu, guteza imbere ukwemera, ibiganiro bya Kiliziya na Leta ndetse no gutanga ubutumwa ku bibazo byugarije isi. Muri Nzeri 2026, Papa Léon XIV azakora uruzinduko rwe mu Bufaransa kuva […]

Inkuru nziza ku bakristu ba Paruwasi ya Nyamiyaga, Musenyeri Ntagungira asaba abakristu ba Paruwasi ya Nyamiyaga kudacika intege, abizeza ko hatangiye guterwa intabwe yo kuvugurura kiliziya yabo.

Bamwe mu bakristu ba Paruwasi ya Nyamiyaga bavuga ko gufungwa kwa paruwasi yabo kwabagizeho ingaruka zikomeye, zirimo kujya gusengera kure y’aho batuye, ibintu bavuga ko byatumye hari n’abatangiye gucika intege zo kwitabira misa n’izindi gahunda z’iyobokamana. Innocent Urayeneza na Marie Rozine Nibarere bagaragaje ko icyifuzo cyabo ari ukubona paruwasi yabo yongera gufungurwa kugira ngo bongere […]

Padiri Rukundo Jean Damour yahawe Isakaramentu ry’Ubuseseridoti, abakristu basabwa gukomeza kumushyigikira mu butumwa

Byari ibyishimo byinshi ku bakristu ba Paruwasi ya Nyamiyaga no ku muryango mugari wa Diyosezi ya Butare, ubwo Padiri Rukundo Jean Damour yahabwaga Isakaramentu ry’Ubuseseridoti mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Abakristu bitabiriye uwo muhango bavuze ko kwakira umusaseridoti mushya ari impano ikomeye Imana iba […]

Musenyeri Ntagungira J. Bosco yasabye Padiri Jeovanie na Diyakoni Bruno Pascal kurangwa n’ishyaka mu kwamamaza Inkuru Nziza

Musenyeri Ntagungira yasabye Padiri Jeovanie na Diyakoni Bruno Pascal kurangwa n’ishyaka mu kwamamaza Inkuru Nziza Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Bosco Ntagungira, yasabye Padiri Jeovanie Hakizimana na Diyakoni Bruno Pascal Bucyana bo mu muryango w’Abapadiri baba Benedikitini b’i Gihindamuyaga kurangwa n’ishyaka mu kwamamaza Inkuru Nziza no kubaho neza impano y’umuhamagaro bahawe. […]

PACIS TV Igeze i Kabgayi igaba amashami

Ku munsi w’ejo tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa mashami muri kiliziya gatolika ku isi yose, muri Diyosezi ya Kabgayi byari ibyishimo byinshi, kuko hatashywe ku mugaragaro ishami rya Televiziyo ya kiliziya Gatolika mu Rwanda (PACIS TV) inizihiza isabukuru y’imyaka itandatu ishize iyi televisiyo itangiye gukora ku mugaragaro.