
ABANYESHURI BO MU BIGO BITANDUKANYE BYA KABGAYI BITABIRIYE IHURIRO RY’ABAKARISEMATIKEA MURI BAZILIKA NTOYA YA KABGAYI
Umwe muri aba banyeshuri bitabiriye ihuriro ry’akarisematike avuga ko kuba mu muryango wa Agisiyo Gatolika bimufasha kugira imyitwarire myiza bikamurinda kunanirana ku ishuri cyangwa se kwishora mu ngeso mbi.
Aragira ati: “ Jyewe navuga ko umuryango w’abakarisematike mbamo, kuva nawujyamo byamfashije kwitwara neza mu buzima bwo ku ishuri, kuko bituma mbaho nubaha abayobozi n’abarimu banjye, ndetse bikamfasha kutishora mu ngeso mbi, ku buryo navuga ko kuba mu muryango wa Agisiyo Gatolika bimfasha kwitwara neza mu buzima bwanjye”.
Mugenzi we nawe wiga mu Rwunge rw’amashuri rwaragijwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi avuga ko kuba mu muryango wa Agisiyo gatolika bimufasha kuba umwana ushoboye kandi ushobotse.
Ati: “Kuri jyewe kuba mu muryango wa agisiyo Gatolika, bimfasha kugira imico myiza, ikinyabupfura no kubana na bagenzi banjye mu mahoro, ubundi bikamfasha kwitoza kuba umwana ushoboye kandi ushobotse, bityo nkavuga ko kuba ndi muri Karisematike bimfasha kuba umuntu ushobotse”.

ABAKARISEMATIKE BO MURI PETIT SEMINAL ST LEO BITABIRIYE IHURIRO RY’ABAKARISEMATIKE
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ubwo yatangizaga umwaka w’ukwemera, akaba yarashimangiye ko imiryango ya Agisiyo Gatolika ifasha Abakristu gukomera mu kwemera no kugira indangagaciro z’ukwemera.
Yagize ati: “Nibyo imiryango ya Agisiyo Gatolika muri Rusange abayirimo ibafasha gukomera mu kwemera bakera n’imbuto z’ubukristu, ku buryo uyu mwaka w’ukwemera twihaye intego yo kwita ku miryango ya Agisiyo Gatolika dushishikariza abakiri bato kuyigana kugirango ibafashe mu mubano wabo n’Imana”.
Aba banyeshuri bari mu muryango wa Karisematike, (Ivugururwa muri Roho Mutagatifu”, baturuka mu bigo birenga 30 byo muri Diyosezi ya Kabgayi bakoze ihuriro, bakaba bavuga kandi ko kuba mu muryango wa Agisiyo Gatolika, byabafashije kumva ko muri iki muri iki gihe cy’igisibo bafite inshingano zo kwicisha bugufi no gufasha abatishoboye bahereye kuri bagenzi babo babana nabo, mu buzima bwo ku ishuri, ariko usanga bagorwa no kubona ibikoresho nkenerwa byose nk’abanyeshuri.
UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV /KABGAYI