Skip to main content

Pacis TV

Abubatse ingo bakoreye urugendo nyobokamana i kibeho, baravuga ko rwahaye ihumure n’icyizere.

Abubatse ingo bibana bo muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, barimo abapfushije abo bashakanye, abafite abo bashakanye bafunze n’abatandukanye n'abo bashakanye, bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwababereye isoko y’ihumure n’icyizere, rubafasha kongera imbaraga zo kubaho no kudaheranwa n’ubwigunge.

ABUBATSE INGO BIBANA BO MURI DIYOSEZI YA GIKONGORO, BAKOZE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO

Aba bakirisitu bagaragaza ko uru rugendo rwabafashije kuvoma ku Mubyeyi Bikira Mariya ingabire yo kwihangana no kwakira ubuzima barimo, nubwo rukunze kubamo ibigeragezo byinshi.

Mukankusi Marceline na Natoriya Nyirangorore bo muri Paruwasi ya Busanze, hamwe na Mukangoga Thérèse wo muri Paruwasi ya Kaduha, bavuga ko inyigisho baherewe i Kibeho kwa Nyina wa Jambo zabasubije umutima mushya.

MUKANKUSI MARCELINE AGANIRA NA PACIS TV

Bagize bati:
“Twahavanye ihumure ry’Umubyeyi Bikira Mariya. Ubu ntituzongera kwiheba, ahubwo tuzahora tumwiyambaza kugira ngo adufashe mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Bakomeza bavuga ko bakuye muri uru rugendo impamba izabafasha guhangana n’ibibazo bya buri munsi, bakomeza kwizera Imana no kuyiringira.

MUKANGOGA THÉRÈSE WO MURI PARUWASI YA KADUHA

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin Hakizimana, yavuze ko uru rugendo rwari rugamije gufasha aba bakirisitu kudakomeza kwigunga, ahubwo bakagarukira Imana ikabafasha gusubirana icyizere cy’ubuzima.

NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI CELESTIN HAKIZIMANA,UMUSHUMBA WA DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO

Mu butumwa yabageneye, yabasabye gukomeza gusenga no gushaka Imana mu bihe byose, cyane cyane mu bihe bikomeye, bakirinda kwiheba no kumva ko Imana yabibagiwe.

Yagize ati:
“Ntimukigunge. Nimwisunge Imana, muyisabe kubafasha kuva mu bihe bibi murimo, kandi izabaha imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.”

Abakirisitu bagera kuri 880 baturutse muri paruwasi 20 zigize Diyosezi ya Gikongoro ni bo bitabiriye uru rugendo nyobokamana i Kibeho.

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO, NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI CELESTIN HAKIZIMANA

Intego nyamukuru y’uru rugendo yari iyo gufasha aba bakirisitu kuvoma ku Mubyeyi Bikira Mariya ingabire zibafasha kwakira ubuzima barimo, kububamo nk’abahamya b’urukundo n’impuhwe z’Imana, no gukomeza mu kwizera no kwiringira Imana, birinda guheranwa n’agahinda n’ishavu baterwa n’ibibazo bya buri munsi.

UMWANDITSI : J. BOSCO MBONYUMUGENZI / PACIS TV/KIBEHO

ANDI MAFOTO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe