Skip to main content

Pacis TV

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu […]

Abaseminari bakuru basabwe guha agaciro Rozari no gukoresha ikoranabuhanga mu bwenge.

Abaseminari biga mu Iseminari Nkuru zo mu Rwanda basabwe guha agaciro isengesho rya Rozari, gukunda no kubaha Bikira Mariya, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafasha gutegura neza umuhamagaro wabo w’ubusaseridoti, aho kurireka rikabayobya. Ibi babisabwe mu rugendo nyobokamana abaseminari bakuru bo mu Rwanda bakoreye i Kibeho Basabwe kandi gukomera ku isengesho, kugira ikinyabupfura no […]

Abagore baracyafite imbogamizi mu kubona serivisi z’imari mu Rwanda.

Bamwe mu basenateri bagaragaje ko abagore bagikomeje guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi z’imari, by’umwihariko inguzanyo, bavuga ko iki kibazo kiri mu bituma u Rwanda rutabona amanota meza mu bipimo mpuzamahanga by’uburinganire. Hon. MURESHYANKWANO Marie Rose yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye, ariko ko hakiri icyuho gikomeye […]

Musenyeri Célestin Hakizimana asaba abakristu kutamera nk’igikeri kiba mu mazi kikarwara amaga: “Mumenye kandi mubeho ubuzima bw’ubutumwa bwa Kibeho”.

Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, arahamagarira abakristu bo muri iyi Diyosezi kugira ishyaka mu kumenya ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, kubushyira mu bikorwa no kubusangiza abandi. Ibi Umwepiskopi yabigarutseho mu gihe abakristu ba Diyosezi ya Gikongoro bari mu rugendo nyobokamana i Kibeho ku wa gatandatu w’iki cyumweri gishize, aho basabwe […]

Uburengerazuba- Urubyiruko rw’abakorerabushake rugiye gukora ibikorwa bifite agaciro k’agera muri miriyoni 50

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’uburengerazuba rwatangije ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake  ku musozi wa Rubavu mu karere ka Rubavu ahatewe ibiti bisaga 3400 rukavuga ko muri uku kwezi ruzubakira abaturage barindwi muri iyi ntara n’ubwiherero 880 mu rwego rwo kwimakaza isuku. Umuganda wo gutera ibiti ku musozi wa Rubavu mu rwego rwo kurwanya isuri wanitabiriwe na guverineri […]

Abacururiza ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri bavuga ko inkunga ya miliyoni 2 yabafashije kuva mu bukene.

Abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri bavuga ko inkunga y’amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani bahawe binyuze mu mushinga Mpaka Shamba Letu, yabafashije kwiteza imbere no kuva mu bukene bukabije. Aba bacuruzi bavuga ko mbere yo kubona iyi nkunga, imiryango yabo yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo imirire mibi y’abana, kutagira amacumbi meza ndetse n’ubushobozi […]

Nyundo – Batisimu ku mwana ufite ubumuga yahinduye imyumvire y’ababyeyi be bamuhezaga mu nzu.

Isakaramentu rya Batisimu ryahawe umwana w’imyaka 5 wo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero muri paruwase ya Muramba muri diyoseze ya Nyundo ufite ubumuga butuma atabasha guhagarara kwicara no kuvuga  wahoraga akingiranye bitewe n’ipfunwe ry’ababyeyi be, ryatumye babona ko nawe afite agaciro bituma batangira kumufata neza baniyemeza kugarukira imana . Umubyeyi ntakigira isoni […]

Nyamagabe: Ababyeyi barasaba ko hashyirwaho amashuri ya Leta yita ku bana bafite Autisme.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe bafite abana bafite ubumuga bwo mu mikurire buzwi nka Autisme, barasaba Leta gushyiraho amashuri yihariye yita kuri abo bana, kugira ngo na bo babone uburezi bubafasha gukura no kwiteza imbere. Bavuga ko amashuri y’abikorera ahari ari make kandi ahenze, bigatuma abana benshi batabona uburezi bukwiye. Jean Marie […]

Burkina Faso: Hashize imyaka ine Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi muri coup d’état.

30 Nzeri 2026 ni imyaka ine ishize Captain Ibrahim Traoré ayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi ryakuyeho Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari uyoboye Burkina Faso kuva muri Mutarama 2022. Ku wa 30 Nzeri 2022, itsinda ry’abasirikare bayobowe na Captain Ibrahim Traoré ryatangaje ko rikuye ku butegetsi Damiba, rimushinja kunanirwa guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byari bimaze igihe […]

Urubyiruko rusengera mu yandi madini rwahamije ko urugendo nyobokamana i Kibeho rwabafashije kubona ububasha bwa Bikira Mariya.

Bamwe mu rubyiruko rusengera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, baravuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabafashije kurushaho kubona ububasha bwa Bikira Mariya, bashingiye ku bisubizo bavuga ko yabahaye ku byifuzo bari bamugejejeho. Bahamagarira n’urundi rubyiruko kujya rukorera ingendo nyobokamana i Kibeho, kugira ngo na rwo rwibonere umwihariko w’aha hantu. J. Paul Mfitumukunzi na Tharcisse […]