Skip to main content

Pacis TV

Abiyeguriyimana bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho basabwe gukomera ku muhamagaro wabo

Abiyeguriyimana bo mu Rwanda bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho, mu rwego rwo guhimbaza umunsi mpuzamahanga wabahariwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 02 Gashyantare.

Mu butumwa bwatanzwe na Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba ashinzwe Abiyeguriyimana mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu butumwa yatanze yasabye abiyeguriyimana gukomera ku muhamagaro wabo, bakabaho bahuza ubuzima bwabo n’ubwa Yezu Kristu, birinda kumutobera no kumusibira amayira cyangwa kuyobya ubutumwa yabatumye.

ABABIKIRA BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WABAHARIWE

Sr Immaculée Musabyimana, Umubikira wo mu muryango w’Ababikira b’abigishwa ba Yezu mu Ukalisitiya, ukorera ubutumwa i Kibeho, yavuze ko uru rugendo rwasize abiyeguriye Imana bongerewe imbaraga zo gusubiza amaso ku muhamagaro wabo.

Yagize ati: “Tuvuye i Kibeho twibutswa ko twahamagariwe kumenya neza abo turibo, tugashyira imbere umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kurusha ibindi byose.”

SR IMMACULÉE MUSABYIMANA UMUBIKIRA WO MU MURYANGO W’ABABIKIRA B’ABIGISHWA BA YEZU MU UKALISITIYA,

Sr, Angeline Kambugu wo mu muryango w’Ababikira b’Abapalotini, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Masaka muri Arikidiyosezi ya Kigali, akaba anashinzwe Urugaga rw’Abakuru b’Imiryango y’Abiyeguriye Imana mu Rwanda (COSUMAR), yavuze ko ubutumwa bahawe i Kibeho bwabafashije kwivugurura mu masezerano yabo yo kwiyegurira Imana.

Yashimangiye ko abiyeguriye Imana basabwa gukomeza kuba ituro rishimisha Imana no kuba urumuri rumurikira abandi binyuze mu mibereho yabo ya buri munsi.

“Mube intumwa nziza za Yezu Kristu”

NYIRICYUBAHIRO MYR CÉLESTIN HAKIZIMANA UMWEPISIKOPI WA DIYOSEZI YA GIKONGORO
 

Ibi byagarutsweho  na Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro mu gitambo cya Misa yaturiye mu ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho yari kumwe na Nyiricyubahiro Myr J. Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ndetse n’abiyeguriyimana barimo Abapadiri, ababikira n’Abafurere ndetse na rumwe mu rubyiruko ruri gufashwa mu nzira yo kwiyegurira Imana.

Mu butumwa yagejeje ku biyeguriyimana bari bitabiriye uru rugendo nyobokamana, Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana yabasabye guhagarara neza mu muhamagaro wabo, bakirinda kuba “abisi”, ahubwo bakaba intumwa nziza za Yezu Kristu, zoherezwa aho ashaka, zikera imbuto nziza kandi nyinshi.

Yabibukije kandi akamaro ko kuvuga Ishapule y’Ububabare, nk’uko Bikira Mariya yayigishije Mariya Clara Mukangango mu butumwa bw’i Kibeho.

Isengesho ni ryo ndangamuntu y’abiyeguriyimana

ABAPADIRI BATANDUKANYE BAKOREYE UREGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WABAHARIWE
 

Uyu Mwepiskopi yasabye abiyeguriye Imana kwita ku nshingano zabo zitandukanye bakorera mu mashuri, mu mavuriro no mu bindi bigo, ariko abasaba ko izo nshingano zitagomba kubatwara umwanya ngo  zisimbure umurimo wabo w’ibanze wo gusenga ubutitsa.

Yagize ati: “Isengesho ni ryo ndangamuntu ry’uwiyeguriyimana. Uwibagiwe indangamuntu ye aba atakimenya uwo ari we.”

Uyu munsi wasojwe n’isengesho rusange n’umwanzuro wo gukomeza kuba abahamya b’ukwemera n’urukundo rwa Yezu Kristu mu buzima bwa buri munsi.

UMWANDITSI:J. BOSCO MBONYUMUGENZI/ PACIS TV/KIBEHO
 

ANDI MAFOTO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe