
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi “nk’ibyuma”, byagize uruhare mu kugarura umutekano n’ubwumvikane mu miryango yabo. Basaba inzego z’ubuyobozi gukomeza ingamba zo guca izi nzoga, kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwa bo n’imibanire myiza mu miryango.
Aba baturage bavuga ko izi nzoga zari zaragize ingaruka ku nshingano z’abagize imiryango no ku mibanire yabo, ariko ko kuva Leta yahagurukira kuzihagarika, hari impinduka nziza bamaze kubona. Basanga gukomeza izi ngamba ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka imiryango ibanye mu mahoro.

Josiane Uwingabire, utuye mu Kagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru.
Josiane Uwingabire, utuye mu Kagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mbere y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge zihagarikwa, hari abagabo n’abagore batahaga mu gitondo kubera kuzinywa, ku buryo byanagiraga ingaruka zo kutuzuza nshingano zabo zo mu rugo.
Yagize ati: “Abagabo bacu kubera kunywa inzoga z’ibyuma, imisatsi yari yarabereyeho, ugasanga barara mu bigunda, baza mu gitondo ukaba utamubwira ngo akuremo imyenda yararanyeyo ngo uyimese, azabyemere. Nta bari bakita ku nshingano z’urugo.
“Ariko kuva aho Leta ihagurukiye igahagarika inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izizwi nk’ibyuma, umutekano n’ubwumvikane byagarutse mu miryango yacu.”
Ngiriwonsanga Jackson, umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye yo muri aka karere, na we avuga ko guhagarika izi nzoga byagize uruhare mu kugarura umutekano n’imibanire myiza mu miryango.

Ngiriwonsanga Jackson, umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Nyaruguru
Ngiriwonsanga Jackson, yagize ati: “Iwacu ni mu karere ka Kicukiro.njye impamvu nishimiye ko leta yaciye inzoga z’ibyuma, muri karitiye nka saa munani z’ijoro wajyaga kumva ibirahure by’amadirishya y’inzu y’iwanyu biri kumenagurika, wasohoka ugasanga ni abantu barimo kurwana bateyemo amabuye, wabaza icyabateye kurwana ugasanga ni ukubera inzoga z’ibyuma banyweye.
Aba Maman bararaga biruka wagira ngo bari guhunga Intambara y’amasasu usanga birateza umutekano muke muri karitiye ntidusinzira turara dutabara abarwana kubera gusinda inzoga z’ibyuma.”
Aba baturage bavuga ko gukomeza ingamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ari ingenzi kugira ngo hirindwe ingaruka zigera ku buzima bw’abaturage, kandi imiryango ikomeze kubana neza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana,asaba abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru gutanga amakuru ku bantu bagihisha inzoga zizwi nk’ibyuma.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru gufatanya n’inzego z’ubuyobozi batanga amakuru ku bantu bagihisha inzoga zizwi nk’ibyuma, abakora inzoga zitujuje ubuziranenge n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Ibi Minisitiri Habimana yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Nyaruguru, bari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yavuze ko hari amakuru y’abagihishe inzoga z’ibyuma mu buryo butandukanye, bategereje ko ingamba zo kuzihagarika zidohoka kugira ngo bazongere kuzicuruza.
Yagize ati: “Twamenye amakuru y’uko ziriya nzoga z’ibyuma hari abazifashe bazihisha munsi y’ibitanda byabo, abazihishe mu makarito inyuma y’inzu bacururizamo, n’abazijyanye kuzihisha mu ntoki ngo bategereje ko inzego za Leta tuzatezuka ku mugambi wo kuzica, hanyuma bakazigarura bakazicuruza.

“Abaturage ba Nyaruguru turabasaba kudahishira abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, mukajya mutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yanibukije abatuye mu Karere ka Nyaruguru ko ibinyobwa bya gakondo birimo ubushera, ibigage, urwagwa n’ibindi byo kwakiriza abashyitsi bakwiye kubitegura mu buryo buzwi kandi bwizewe.

Yasabye abaturage kwirinda kuvanga ibyo binyobwa n’ibindi bintu bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Yashimangiye kandi ko n’abanywa inzoga zemewe n’amategeko bakwiye kwirinda gusinda, kuko bidakwiye mu muco nyarwanda.
J. Bosco MBONYUMUGENZI /Pacis TV, mu Karere ka Nyaruguru.