
ABANYESHURI N’ABAYOBOZI BA ST. MARY’S COLLEGE RUSHOROZA KABALE BAKOREYE URU RUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Aba banyeshuri bavuga ko gusura ubutaka bwatagatifujwe n’amabonekerwa ya Bikira Mariya byabafashije gukura mu kwemera, kwicuza ibyaha no guhindura imyitwarire yabo.
Umwe mu banyeshuri bakoze uru rugendo, Tabara Joseph, yavuze ko kuza i Kibeho byari bifite intego yo gukomeza ukwemera kwe no gusura ubutaka Bikira Mariya yigaragarijeho.
Ati: “Naje hano kugira ngo nkure mu kwemera kwanjye no kugera ku butaka butagatifu umubyeyi Bikira Mariya yigaragarijeho, Nageze hano numva mpindutse bitandukanye n’uko nari meze mbere. Ninsubira muri Uganda nzasangiza abandi urumuri nahakuye.

TABARA JOSEPH, UMUNYESHURI WO MU ISHURI RYISUMBUYE RYA ST. MARY’S COLLEGE RUSHOROZA KABALE RYO MU GIHUGU CYA UGANDA.
Yakomeje avuga ko yahawe impano y’ukwemera ndetse ko isengesho rya Rozari bamaze igihe bavuga ryamufashije cyane mu rugendo rwe rwa roho.
Kyabo Ruth, umwe mu banyeshuri bagize iri tsinda, yavuze ko inshuro amaze gukora urugendo nyobokamana i Kibeho zamufashije guhindura imyitwarire no kwegera Imana.
Yagize ati: “Iyo uje hano i Kibeho uhavoma ingabire yo kwicuza ibyaha no guhinduka, hari uburyo bwihariye uhagirira amahirwe yo kwegera Imana kurusha ahandi.”

KYABO RUTH, WIGA MU ISHURI RYISUMBUYE RYA ST. MARY’S COLLEGE RUSHOROZA KABALE
Yongeyeho ko ubutumwa bwa Bikira Mariya busobanurwa i Kibeho n’Abihayimana bashinzwe Ingoro ya Bikira Mariya, bufasha benshi kwisuzuma no guhindura imyitwari yabo.
Padiri Januaryo Omugisha Rukabizira, ushinzwe kwita kuri Roho z’abanyeshuri muri St. Mary’s College Rushoroza Kabale na St. Theresa Girls Vocational Secondary School, yavuze ko uru rugendo rugirira abanyeshuri akamaro kanini mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Ni inshuro ya kane nzanye abanyeshuri hano i Kibeho. Iyo dusubiye ku ishuri, bagenzi babo batangazwa n’impinduka baba bagaragaza mu myitwarire no mu buzima bwo gusenga.”
Padiri Rukabizira yavuze kandi ko muri iri tsinda harimo n’abanyeshuri b’abayisilamu baza gushaka amahoro yo mu mutima no kunguka mu rugendo rwa roho.

PADIRI JANUARYO OMUGISHA RUKABIZIRA, WAZANYE I KIBEHO N’ABANYESHURI BO MURI ST. MARY’S COLLEGE RUSHOROZA KABALE
Yasabye ababyeyi guha abana babo amahirwe yo gusura i Kibeho, avuga ko ubutumwa bwaho bugenewe abantu bose hadashingiwe ku idini cyangwa itorero basengeramo.
Abanyeshuri n’abayobozi ba St. Mary’s College Rushoroza Kabale bakoze uru rugendo nyobokamana i Kibeho bari hamwe bagera ku 148. intego yabo ngo ni ukurera urubyiruko rukunda Bikira Mariya kuko ariwe urutoza neza indangagaciro z’urukundo n’isengesho n’imyitwarire myiza.
PACISTV/KIBEHO