Ni urugendo ngarukamwaka ruba rugamije gufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa umuhamagaro wo kwiha Imana no gukomeza gukura mu kwemera.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Pacis Tv bitabiriye uru rugendo, bavuga hari byinshi bize cyane cyane mu bijyanye n’ukwemera, imyitwarire myiza ndetse no kumenya neza icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

ABANYESHURI BA PARUWASI UNIVERSITY SAINT DOMINIQUE BAKOZE URUGENDO NYOBOKAMANA KU ISEMINAIRE NKURU YA NYAKIBANDA
DUSHIME MICO Vestine, yabwiye itangazamakuru ko ari ibyagaciro gukora uru rugendo nk’abanyeshuri kuko rutuma bagaruka mu murongo mwiza w’ubukiristu.
Yagize ati” Nurugendo rwa dushimijeshe kandi twigiyemo byinshi, twongereye ubumenyi dufite mu iyobokamana ndetse byanadufashije gukomeza kwitagatifuza kurushaho.”
Mugenzi we Jean Damascene BONERABOSE, nawe ahamya ko uyu mubano ari umubano mwiza cyane rwose kuko utanga umusaruro ukomeye cyane ko hari igihe barangiza kwiga kaminuza bagahita bajya kwiha Imana.
Padiri Anicet SETAKO ukorera ubutumwa muri paruwase University Saint Dominique, avuga ko uru rugendo ari amahirwe akaomeye cyane abanyeshuri baba babonyo yo kwitagatifuza no kureba aho abapadiri b’ejo hazaza bategurirwa, kandi bikabafasha gutekereza ku ruhare rwabo mu buzima bwa Kiliziya, kuko aribo Kiliziya yejo hazaza. Ygize ati” Numwanya mwiza wo kwegera Imana no kubafasha gusobanukirwa umuhamagaro wabo no gukomeza gukura mu kwemera.”
Paruwasi University Saint Dominique ni imwe muri paruwasi 26 zigize Diyosezi ya Butare ikaba igizwe n’umubare munini w’abanyeshuri biga muri za kaminuza zose ziba mu murenge wa Ngoma. Iyi isanzwe ifitanye umubano wihariye n’iseminari nkuru ya Nyakibanda, hagamijwe gufasha abanyeshuri gukura mu bukiristu no kumenya neza ubuzima bwabo.
UMWANDITSI: JEAN NDEKEZI/PACISTV/BUTARE