Skip to main content

Pacis TV

Abahinzi b’ibirayi i Nyaruguru barasaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibura ry’imbuto z’indobanure

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’ibura ry’imbuto z’indobanure z’ibirayi, bavuga ko kibabangamira cyane cyane mu gihe cy’ihinga.

Aba bahinzi, by’umwihariko abo mu mirenge ya Nyabimata na Nyagisozi, bagaragaza ko akenshi iyo bageze mu gihe cy’ihinga bagorwa no kubona imbuto nziza bashobora guhinga. Bavuga ko n’iyo hari imbuto babonye, usanga iza ihenze cyane ku buryo bigora benshi kuyigura.

Bavuga ko iki kibazo kigira ingaruka ku musaruro wabo ndetse kikanatuma bamwe badashobora guhinga ku rugero bifuza. Bityo bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwisumbuyeho bwo gutubura imbuto z’ibirayi kugira ngo zibashe kuboneka ari nyinshi kandi ku giciro cyoroheye abahinzi.

UMUHINZI W’IBIRAYI

Mukakarangwa Therese umwe muri aba bahinzi yagize ati: “Iyo igihe cy’ihinga kigeze usanga imbuto iboneka ari nke cyane ku isoko, bigatuma izihari ziba zihenze. Twifuza ko habaho uburyo bwo kongera imbuto z’indobanure kugira ngo ziboneke ku bwinshi,”

Ku ruhande rw’inzego zishinzwe ubuhinzi, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ishami ryacyo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, Dushimimana Jean de Dieu, avuga ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije kongera imbuto y’ibirayi kugira ngo ibashe kuboneka ihagije.

Avuga kandi ko hakenewe kongerwa imikoranire no guhanahana amakuru ku bijyanye n’aho imbuto z’ibirayi ziboneka nyinshi, kugira ngo zibashe kugezwa mu bice bizikeneye kurushaho.

Yagize ati: “ Hari ibikorwa byatangiye bigamije kongera imbuto y’ibirayi. Icyakora ni ngombwa ko habaho no guhanahana amakuru ku bijyanye n’aho imbuto ziboneka nyinshi kugira ngo zigezwe aho zitari.”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru agaragaza ko ubuhinzi bw’ibirayi muri aka karere bukorerwa kuri hegitari 10,262 zihingwa mu bihembwe bitandukanye by’ihinga bigize umwaka.

IMBUTO Y’IBIRAYI

Muri aka karere kandi habarurwa abatubura imbuto y’ibirayi barimo amakoperative n’abikorera ku giti cyabo basaga 32, aho imbuto batubura ku mwaka igera kuri toni 3,534.

Nubwo bimeze bityo ariko, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hakurikijwe ingano y’imbuto ikenerwa n’abahinzi, hakiri icyuho cy’imbuto kigera kuri kilogarama 17,326 zitaraboneka, bikaba ari na cyo gituma ikibazo cy’ibura ry’imbuto gikomeza kugaragara.

UMWANDITSI:J BOSCO MBONYUMUGENZI /PACISTV/NYARUGURU

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe