
ABAGORE BAHIZE ABANDI BARAHEMBWE
Aba bagore bagaragaza ko icyizere bagiriwe n’abagabo babo ndetse n’abaturanyi babo cyatumye bamwe batangiye gutorerwa guhagararira bagenzi babo mu nzego zitandukanye za Leta. Aho Bavuga ko ibyo byaturutse ku kuba barahagurukiye kwigaragaza mu bikorwa bibafasha kwigobotora ubukene bwari bwarashinze imizi mu ngo zabo.

ABAGORE BAMURITSE IBIKORWA BYABO
Nyirankuriza Laurence wo mu Murenge wa Kibeho hamwe na Murereyimana Genevieve ni abagore baturanye mu Murenge wa Rusenge, bavuga ko imiryango yabo bamaze kuyigeza ku iterambere rihamye. Bavuga ko bageze aho abagabo babo basigaye babagisha inama ku mishinga minini bashaka gushoramo amafaranga.

ABAGORE 15 BITWAYE NEZA MU BIKORWA BY’ITERAMBERE
Murereyimana Genevieve yagize ati:˝ Njye mu mwaka wa 2006 natse inguzanyo y’ibihumbi ijana na Mirongo inani(180,000fr) muri banki y’abaturage maze ngura moteri nshinga saroon yogosha hanyuma yaje kungeza ku rwego rw’uko narihiye umugabo wanjye kaminuza ntanguzanyo twatse kandi ariga ararangiza.
Abana twabyaye nabo twarabarihiye amashuri, ubu ndigukora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye nkabufatanya no gukora ubworozi bw’ingurube ndetse no guhagararira abagore mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umurenge wacu wa Rusenge ̎.

PROF. SENATERI DUSINGIZEMUNGU J.PIERRE ASHIMIRA UMURYANGO W’UMUGORE N’UMUGABO WAVUYE MU MAKIMBIRANE
Prof. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, wari kumwe n’itsinda ry’Abadepite barimo Depite Mukabalisa Germaine, bifatanyije n’Akarere ka Nyaruguru kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore, yavuze ko uruhare rw’abagore ari ingenzi mu iterambere ry’Igihugu mu nkingi zose gishingiyeho.
Yashishikarije abagore gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere kugira ngo umugore akomeze kuba uw’agaciro mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.
Muri rusange, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore mu Karere ka Nyaruguru byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo guhemba abagore 15 bitwaye neza mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango yabo n’aho batuye. Hanakozwe igikorwa cyo kuremera imwe mu miryango itishoboye.

PROF. SENATERI DUSINGIZEMUNGU JEAN PIERRE
Prof. Senateri Dusingizemungu yanashimiye umuryango wo mu Murenge wa Rusenge w’umugore n’umugabo bigeze kugira amakimbirane yagejeje urugo rwabo mu bukene, ariko bakaza kuyavamo bagafatanya kongera kwiteza imbere.
Yagize ati: “Iterambere ry’umuryango n’Igihugu rishingira ku bufatanye hagati y’abagabo n’abagore, abakobwa n’abasore, buri wese agira uruhare mu kubaka Igihugu ntawe usigaye inyuma.”
UMWANDITSI: J. BOSCO MBONYUMUGENZI/ PACISTV/NYARUGURU
ANDI MAFOTO







