Skip to main content

Pacis TV

Abaganga b’ibitaro bya Kabgayi basabwe kurangwa n’urukundo ndetse no kubwira neza abarwayi babagana .

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye abaganga kurangwa n’imvugo nziza n’urukundo mu kwita ku barwayi, agaragaza ko abarwayi batavurwa n’imiti gusa, ahubwo ko n’ijambo ryiza ribafasha mu gukira.

MGR BALTHAZAR NTIVUGURUZWA ASUHUZANYA N’UMURWAYI UMAZE IMYAKA 27 ARWARIYE MU BITARO BYA KABGAYI

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, wizihirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi by’umwihariko mu Bitaro bya Kabgayi. Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko uretse imiti n’ubundi bufasha buhabwa abarwayi, urukundo n’ubugwaneza bagaragarizwa n’ababaganga n’ababitaho bigira uruhare runini mu kubafasha koroherwa no gukira.

Turikumwe Emmanuel, umaze imyaka irenga 10 arwariye muri ibi bitaro, avuga ko abaganga bamubereye nk’ababyeyi kubera uko bamwitaho buri munsi.Ati:


“Ndashimira abaganga banyitaho kuva nagera hano, hari n’igihe umwe muri bo yantwaye mu mugongo anjyana kureba undi muganga. Kuri njye ni ababyeyi b’igihe cyose.”

Mukamana Console, umaze imyaka igera kuri 27 arwaye indwara y’ibihaha, na we ashimangira ko urukundo ahabwa n’abaganga, abihayimana n’abandi bari hafi y’abarwayi ari rwo rutuma abasha kwihanganira uburwayi.

Ati:
“Iyi Kabgayi si inyubako mubona gusa, ahubwo ni urukundo ruyirimo. Abatwitaho batuba hafi, bakatwitangira, ndetse ntibatwinubire n’iyo tubabwira nabi bitewe n’ububabare tuba turimo. Imana ijye ibaha umugisha.”

ABARWAYI BARWARIYE MU BITARO BYA KABGAYI BASHIMIRA ABAGANGA UBURYO BABITAHO MU BURWAYI BWABO

Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar yongeye gushimangira ko abaganga aho bari hose bakwiye kurangwa n’urukundo n’ubugwaneza, kuko bifasha abarwayi mu rugendo rwo gukira.

Yagize ati:
“Abarwayi ntibavurwa n’imiti gusa cyangwa ibindi bikorwa babakorerwa, ahubwo n’umutima mwiza n’ijambo ryiza babwirwa bibafasha mu burwayi bwabo. Yezu na we yavuraga abarwayi akoresheje ijambo ryiza.”

kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, hanabaye igikorwa cyo gusura abarwayi bari mu Bitaro bya Kabgayi, cyitabiriwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/Pacistv/Kabgayi

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe