Skip to main content

Pacis TV

Abarezi n’ababyeyi nibo rugero rwiza rw’abana barera

Ubwo abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi bo ku ishuri ribanza rya EJEBASKA, ryaragijwe Mutagatifu Jean-Baptiste de la Salle, riherereye muri Diyosezi ya Kabgayi mu murenge wa Nyamabuye, bizihizaga umunsi mu kuru w’ishuri ryabo, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye Ababyeyi n’abarezi guha urugero rwiza Abanyeshuri mu rwego rwo kubafasha kuzavamo abantu b’ejo hazaza bashoboye kandi bashonotse.

ABANYESHURI BA EJEBASKA NIBO BARIRIMBYE MU GITAMBO CYA MISA CYATUWE KU MUNSI MUKURU W’ISHURI RYABO

Kwizihiza uyu munsi mu kuru w’ishuri rya EJEBASKA ryaragijwe Mutagatifu Jean-Baptiste de la Salle, tariki ya 19 Gicurasi 2026, byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, asaba abanyeshuri muri rusange kugira uruhare mu burezi n’uburere bahabwa.


SR REGINE MUTUYIMANA UMUYOBOZI W’IRI SHURI RYA EJEBASIKARYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE

Sr Regine MUTUYIMANA umuyobozi w’iri shuri rya EJEBASIKA, ryaragijwe Mt Jean-Baptiste de la Salle, avuga ko intego bihaye nk’ishuri ari ukurera baana bakabaherekeza kugeza mu rugo, kandi byose bakabikora bafatanyije n’ababyeyi barerera muri iri shuri rya EJEBASKA.


Ati: “Ubundi intego yacu nkuko tubitozwa na Mutagatifu Jean-Baptiste de la Salle, ni ukurera aba bana tukamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi muri make tukabamenye byuzuye, atari ukubaha amasomo gusa, mbese tukabaherekeza kugera mu rugo, kugeza ubwo tumenye ko n’ababyeyi bita ku burere bw’aba bana, kandi barabikora nabo tugafatanya kubaka ubuzima bwabo na cyane ko twifuza kurera abana bazavamo abantu beza bashoboye”.


SR REGINE MUTUYIMANA UMUYOBOZI W’IRI SHURI RYA EJEBASIKA RYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE

Nyiricyubahiro musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ababyeyi n’abarezi muri rusange, bakwiye kujya batanga urugero rwiza ku bana.


Agira ati: “Nkunda kuvuga ngo nkore neza bandebereho, ahanini mba nshaka kubwira ababyeyi n’abarezi muri rusange, kudafata abana ngo babohereze imbere ya Yezu noneho bo basigare, ahubwo ko bakwiye kubaherekeza bakababera urugero rwiza.

ABANYESHURI B’ISHURI EJEBASIKA, RYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE BEREKANYE UMUCO NYARWANDA

Ababyeyi n’abarezi bakaba bandebereho ku abana, kuko umwana yiga yigana kandi ibyo yigana nibyo bimugira umuntu mwiza wuzuye cyangwa bikamwangiza, rero ababyeyi n’abarezi ndabasa rwose kubera abana urugero rwiza muri byose”.

UMUNSI MUKURU W’ISHURI RYA EJEBASIKA RYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE WANATANGIWEMO ISAKARAMENTU RYA BATISIMU

Ishuri ribanza rya EJEBASKA ryisunze Mt Jean-Baptiste de la Salle, rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2022, kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri barenga 500, barimo abiga mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa Kane n’abo mu mashuri y’Inshuke kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatatu.

AIMABLE.UWIZEYIMANA/PACIS TV/KABGAYI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe