
ABANYESHURI BA EJEBASKA NIBO BARIRIMBYE MU GITAMBO CYA MISA CYATUWE KU MUNSI MUKURU W’ISHURI RYABO
Kwizihiza uyu munsi mu kuru w’ishuri rya EJEBASKA ryaragijwe Mutagatifu Jean-Baptiste de la Salle, tariki ya 19 Gicurasi 2026, byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, asaba abanyeshuri muri rusange kugira uruhare mu burezi n’uburere bahabwa.

SR REGINE MUTUYIMANA UMUYOBOZI W’IRI SHURI RYA EJEBASIKARYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE
Sr Regine MUTUYIMANA umuyobozi w’iri shuri rya EJEBASIKA, ryaragijwe Mt Jean-Baptiste de la Salle, avuga ko intego bihaye nk’ishuri ari ukurera baana bakabaherekeza kugeza mu rugo, kandi byose bakabikora bafatanyije n’ababyeyi barerera muri iri shuri rya EJEBASKA.
Ati: “Ubundi intego yacu nkuko tubitozwa na Mutagatifu Jean-Baptiste de la Salle, ni ukurera aba bana tukamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi muri make tukabamenye byuzuye, atari ukubaha amasomo gusa, mbese tukabaherekeza kugera mu rugo, kugeza ubwo tumenye ko n’ababyeyi bita ku burere bw’aba bana, kandi barabikora nabo tugafatanya kubaka ubuzima bwabo na cyane ko twifuza kurera abana bazavamo abantu beza bashoboye”.

SR REGINE MUTUYIMANA UMUYOBOZI W’IRI SHURI RYA EJEBASIKA RYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE
Nyiricyubahiro musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ababyeyi n’abarezi muri rusange, bakwiye kujya batanga urugero rwiza ku bana.
Agira ati: “Nkunda kuvuga ngo nkore neza bandebereho, ahanini mba nshaka kubwira ababyeyi n’abarezi muri rusange, kudafata abana ngo babohereze imbere ya Yezu noneho bo basigare, ahubwo ko bakwiye kubaherekeza bakababera urugero rwiza.

ABANYESHURI B’ISHURI EJEBASIKA, RYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE BEREKANYE UMUCO NYARWANDA
Ababyeyi n’abarezi bakaba bandebereho ku abana, kuko umwana yiga yigana kandi ibyo yigana nibyo bimugira umuntu mwiza wuzuye cyangwa bikamwangiza, rero ababyeyi n’abarezi ndabasa rwose kubera abana urugero rwiza muri byose”.

UMUNSI MUKURU W’ISHURI RYA EJEBASIKA RYARAGIJWE MT JEAN-BAPTISTE DE LA SALLE WANATANGIWEMO ISAKARAMENTU RYA BATISIMU
Ishuri ribanza rya EJEBASKA ryisunze Mt Jean-Baptiste de la Salle, rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2022, kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri barenga 500, barimo abiga mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa Kane n’abo mu mashuri y’Inshuke kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatatu.
AIMABLE.UWIZEYIMANA/PACIS TV/KABGAYI