Skip to main content

Pacis TV

Nyamagabe:Abahinzi b’ibishyimbo barasaba imbuto y’indobanure

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyamagabe bakora ubuhinzi bw’ibishyimbo, bavuga ko bakeneye gufashwa kubona imbuto y’ibishyimbo y’indobanure itanga umusaruro mwinshi, kuko imbuto y’uruvangitirane batera ngo ibatera igihombo cyo kutabona umusaruro uhagije.

Urubyiruko rukwiye kwirinda abarushora mu macakubiri rukitabira umurimo

Ubwo hibukwaga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , zishyinguye mu mva ya Nyabisindu iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, Urubyiruko rwasabwe kwibumbira hamwe, rukitabira umurimo ubundi rukirinda abarushora mu macakubiri ni ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abarezi n’ababyeyi nibo rugero rwiza rw’abana barera

Ubwo abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi bo ku ishuri ribanza rya EJEBASKA, ryaragijwe Mutagatifu Jean-Baptiste de la Salle, riherereye muri Diyosezi ya Kabgayi mu murenge wa Nyamabuye, bizihizaga umunsi mu kuru w’ishuri ryabo, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye Ababyeyi n’abarezi guha urugero rwiza Abanyeshuri mu rwego rwo kubafasha kuzavamo abantu b’ejo hazaza bashoboye kandi bashonotse.