Skip to main content

Pacis TV

Urugendo Nyobokamana bakoreye i Kibeho,rwabafashije kwivugurura  mu kwemera  

Abaririmbyi  ba Chorale Regina Caeli ikorera ubutumwa bwayo muri Paruwasi Cathedral ya Butare, baravuga ko gukorera urugendo nyobokama i Kibeho, byabafashije kwivugurura mu kwemera no kunga ubumwe ndetse no kurushaho gusingiza Imana, mu majwi n’impano byabo.

Abaririmbyi  ba Chorale Regina Caeli

Baganira n’umunyamakuru wa Pacis Tv, Niyoyita Jonathan perezida wa Korali Regina Caeli ikorera ubutumwa bwayo muri Paruwasi Cathedral ya Butare, yagize ati”Twaje hano i Kibeho mu rugendo nyobokamana kugira ngo dukomeze twegere Imana mu butumwa bwacu bwa buri munsi, ariko twongere dushimire umubyeyi wacu Bikira Mariya kubera ko ariwe wabanye natwe mu mwaka ushize wa 2025, ikindi kandi ni uko iyo tuje hano bituma turushaho gukura mu kwemera.”

Niyoyita Jonathan perezida wa Korali Regina Caeli

Naho Berancile Uwizeyimana,umuririrmbyi mur’iyi korari ati”Uru rugendo mu mibanire y’abaririmbyi ni umurunga udufasha guhuza ,no guhura tukabana neza, ndetse tukanakeburana.”

Berancile Uwizeyimana,umuririrmbyi muri korali Regina Caeli

Ni mugihe Padiri Francois Halerimana umuyobozi wungirije w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, mu butumwa agenera abaririmbyi ba Chorali zijya zikorera urugendo nyobokamana i Kibeho, abasaba gutambutsa ubutumwa bwabo mu ndirimbo, ariko banerekeza imitima yabo ku by’ijuru.Buri wese akabigiramo uruhare kuko uririmba aba asenze Kabiri.

Ati”Ubutumwa duha korari nk’iyi iyo baje hano tubasaba kwerekeza imitima yabo ku by’ijuru, ariko buri wese akabigiramo uruhare kuko uririmba aba asenze kabiri.”

Padiri Francois Halerimana umuyobozi wungirije w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Chorale Regina Caeli ihuriwemo n’abakristu bagera kuri 72 aho bakorera ubutumwa bwo kuririmba no guhimbaza Imana muri ya Paruwasi Cathedral ya Butareya.

Umwanditsi:Jean Bosco MBONYUMUGENZI/Pacistv/ KIBEHO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe