Skip to main content

Pacis TV

Urubyiruko rwo muri Diyosezi ya Kabgayi rurasabwa guhitamo ikiza

Yanditswe na Aimable UWIZEYIMANA

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivugurwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye urubyiruko rwo muri iyi Diyosezi guhitamo ikiza kuko byose atariko bibafitiye umumaro

Ibi yabibwiye rumwe urubyiruko ku wa mbere, tariki 20 Mutarama 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi.

Benimana Christia ni umwe muri uru rubyiruko ukomoka muri Paruwase ya kigoma. Avuga Urubyiruko rufite byinshi biri kururangaza ku buryo rukwiye kwiga guhitamo igikwiye.

Ati “navuga ko twebwe Urubyiruko dufite byinshi bituri imbere ariko siko bidufitiye akamaro, rero ndasaba urubyiruko rugenzi rwanjye kujya duhitamo ikidufitiye akamaro”.

Mugenzi we Eveline Mukeshimana wo muri Paruwase ya Muyunzwe avuga ko Urubyiruko bafite intego yo kumvira inyigusho n’impanuro bahabwa.

 Ati ” Jyewe ndumva icyo tugomba gukora ari ukumvira ababyeyi bacu ndetse n’abapadiri batuyobora mu kwemera ubundi tukajya kure y’ikibi”.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko Urubyiruko rushyigikiwe na kiriziya rudakwiye kugira ubwoba.

Yagize ati ” Urubyiruko ndarushimira cyane uruhare rugira mu iterambere rya Kiliziya. Ariko kandi nkarubwira ko rudakwiye kugira ubwoba kuko Kiliziya irarushyigikiye, Ababyeyi barushyigikiye yewe n’igihugu cyababyaye kirabashyigikiye”.

Urubyiruko ruravuga ibi mugihe muri Diyosezi ya Kabgayi, habaye umunsi mukuru w’urubyiruko aho Urubyiruko rwo mu ma Paruwase atandukanye yo muri Diyosezi ya Kabgayi rwahuriye hamwe rukizihiza uyu munsi, aho rwifatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya.

Uyu munsi ukaba wananjirijwe n’iminsi Urubyiruko rwakozemo ibikorwa bitandukanye birimo no guhabwa inyigisho zirufasha gukomera mu kwemera.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe