Skip to main content

Pacis TV

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro asaba urubyiruko kwigenga no kwirinda ibyonnyi

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bitabiriye kwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, Asomusiyo, i Kibeho, bavuga ko imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko bagenzi babo ibateye impungenge, by’umwihariko ubusinzi n’izindi ngeso zishobora kubangiriza ubuzima n’ahazaza habo.

Niyibizi Jean D’Amour wo muri Diyosezi ya Ruhengeri, avuga ko hari urubyiruko usanga rushyira imbere kunywa inzoga n’indi myitwarire itubaka, aho kwibanda ku bikorwa byarufasha gutegura ejo hazaza harwo, igihugu ndetse na Kiliziya

Yagize ati: “Hari urungano rwanjye rw’urubyiruko usanga rushyira imbere kunywa inzoga no kujya mu buyobe bwo gusengera mu mashyamba, mbese ibikorwa bibangiza aho kwibanda ku bikorwa byubaka ejo hazaza habo, igihugu ndetse na Kiliziya.”

Vivine Ishimwe na we avuga ko umukoro yakuye i Kibeho ari uwo kuburira no gufasha urubyiruko bagenzi be kwirinda ingeso mbi, ahubwo bagahitamo ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati: “Kuba abanebwe tukabatwa n’ibiyobyabwenge biratwugarije nk’urubyiruko. Umukoro nk’ukuye i Kibeho ni ukubera maso urubyiruko bagenzi banjye. Uwo mbona ari mu ngeso mbi, nkamwegera nkamufasha kwirinda kwishora mu biri kumwangiriza ubuzima n’ahazaza he, igihugu ndetse na Kiliziya.”

Mu butumwa yagejeje ku bakirisitu bari bateraniye i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yasabye by’umwihariko urubyiruko gukurikiza urugero rwa Bikira Mariya, rukiga kwitegeka no kwigenga ku mubiri, ku mutima no kuri Roho.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibyonnyi bishobora kurwangiza, birimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’indi myitwarire ishobora kugira ingaruka ku buzima.

Ati: “Urubyiruko rukwiye kwiga kwigenga no kwitegeka, haba ku mubiri, ku mutima ndetse no kuri Roho, rukirinda ibyonnyi bishobora kurwangiza.”

Yagarutse kandi ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, zizwi nk’ibyuma, asaba urubyiruko kuzishyira kure no guhitamo inzira ibafasha kubaka ubuzima bwiza kandi bufite icyerekezo.

Ati: “Tugeze muri Leta rero, urubyiruko rwacu rwatangiye kujya mu kunywa za nzoga zitujuje ubuziranenge bita ibyuma, kandi unywa agacupa gatoya ikakwica cyangwa ukarwara. Warwara mu nda, warwara mu mutwe, ugapfa; ibyo byose ni byo mvuga ko bibangiza.”

Mu bundi butumwa bwatangiwe i Kibeho, abakirisitu basabwe kongera kwivugururamo ishyaka ry’ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, bakabuhesha agaciro, kugira ngo bukomeze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu ndetse n’Isi muri rusange.

Abakirisitu, by’umwihariko urubyiruko, basabwe gukurikiza ubwo butumwa nk’uko Bikira Mariya yabisabye mu butumwa yanyujije ku bana batatu b’abakobwa babonekeye i Kibeho, ari bo Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.

Jean Bosco MBONYUMUGENZI / PACIS TV

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe