
Ibi yabigarutseho mu rugendo nyobokamana abakristu ba Diyosezi ya Butare bakoreye i Kibeho kwa Nyina wa Jambo ku wa Gatandatu w’icyumweru kirangiye, aho bari baherekejwe n’Umushumba wa Diyosezi yabo, Nyiricyubahiro Musenyeri J.Bosco Ntagungira.

Abakristu baganiriye na Pacis TV bavuze ko ubutumwa bagejejweho muri uru rugendo, cyane cyane mu nyigisho bahawe, bwabafashije gutahana intego yo kwimakaza urukundo mu bantu bose no kurutoza abana babo.

Mukansanga Liberatha umwe mu bakristu bo muri Paruwasi ya Kansi Diyosezi ya Butare.
Mukansanga Leberatha wo muri Paruwasi ya Kansi Diyosezi ya Butare, yagize ati: “Ubutumwa twahawe ntabwo bwatubereye amasigara cyicaro. Twatahanye intego yo kwimakaza urukundo mu bantu bose, ndetse no kurutoza abana bacu.”

Abakristu kandi bavuze ko uru rugendo rwabateye imbaraga zo kurushaho kugira umuhate mu gushyigikira gahunda yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Undi mukristu yagize ati: “Gukora uru rugendo byaduteye imbaraga zo kugira umuhate no kurushaho kugira uruhare mu gushyigikira gahunda yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.”
Nyiricyubahiro Myr. J. Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi ya Butare, ashishikariza abakristu bo muri iyi Diyosezi kwita ku burere bwiza bw’abana babo, kugira ngo bakure mu gihagararo, bakuze n’ubwenge kandi banogere Imana n’abantu.

Yabibukije kandi ko bakwiye gukomeza gukunda gusura Kibeho, ari nako bagira uruhare mu gushyigikira no kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Nyiricyubahiro Musenyeri. J. Bosco Ntagungira, mu kugaruka ku muryango n’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho bugenewe umuryango, yahamagariye abakristu bo muri Diyosezi ye gusingiza Imana no kubitoza abana babo.

Yabasabye kandi kutabikoreza abana babo umutwaro w’ibikomere by’amateka mabi baciyemo, kugira ngo babashe gukura neza mu gihagararo no mu bwenge, banogere Imana n’abantu.
Myr. J. Bosco Ntagungira yagize ati: “Ababyeyi mukwiye kwita ku burere bwiza bw’abana bacu, kugira ngo bakure mu gihagararo, bakure no mu bwenge kandi banogere Imana n’abantu. Ntimukwiye kubikoreza umutwaro w’ibikomere by’amateka mabi twanyuzemo.”

Yongeyeho ko abakristu bakwiye gukunda gusura Kibeho no gukomeza gushyigikira gahunda yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya.
Ati: “Ndabasaba gukomeza gukunda gusura Kibeho no kudatezuka ku mugambi wo gushyigikira no kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Kibeho dufitanye igihango cy’uko kuko mu gihe haberaga amabonekerwa hari muri Diyosezi yacu ya Butare”
Nyiricyubahiro Myr. J. Bosco Ntagungira yibukije kandi ko ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho bwari ubwo guhamagarira abantu guhinduka, kwicuza no kureka uburyarya n’amacakubiri.

Yasabye abakristu gukomeza kuba maso no gushishoza, kuko, nk’uko yabivuze, Bikira Mariya mu butumwa bwe i Kibeho yaburiye abantu ko ukwemera, ubuhakanyi n’ibindi bibi bizaza mu mayeri menshi.
J. Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV, i Kibeho.