Marie Joseline NYITURIKI

Mu gihe hari abatekereza ko ubwenge bukorano, Artificial Intelligence, buzatuma benshi batakaza akazi, bamwe muri ba rwiyemezamirimo baravuga ko gukoresha ubwenge bukorano ku mugabane wa Afurika, batabifata nk’igihombo ahubwo ari amahirwe akomeye kuko buzunganira ikoranabuhanga ryari risanzweho hagamijwe gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane.
Christille Kwizera na Cedrick Mupenzi ni bamwe muri barwiyemezamirimo bitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye I Kigali, igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibibazo byugarije umugabane wa Afurika by’umwihariko mu ikoranabuhanga, Ubuhinzi, ubuzima n’uburezi Africa’s Business Heroes. Bavuga ko nubwo hari ababona Ubwenge bukorano, Artificial Intelligence, nk’ubuzatuma batakaza akazi atariko bimeze, kuko ari amahirwe Africa ibonye.
Bati”Ntabwo ubwenge bukorano ari ikibazo ahubwo ni igisubizo umugabane ubonye, kuko buzunganira ubwacu busanzwe. Birasaba ko tuzamenya kubukoresha neza aho kugira ngo budukoreshe kandi isi izarushaho kuba nziza kuko buzahindura byinshi. Ntabwo tugiye gutakaza akazi kuko bumeze nka machine zindi nkuko dukoresha excel na word n’ibindi, ahubwo dukeneye kumenya kubukoresha uko bikwiye.”
Ibukun Awosika ni rwiyezezamirimo wo mu gihigu cya Nigeria, avuga ko umugabane wa Afurika ari uw’abawutuye, bityo ko bagomba gukoresha ibyo bafite kugira ngo bigobotore ibibazo biwugaragaraho.
Ati”Ukuri ni uko umuryango washinzwe na Jackma Atari uwo muri afurika, ariko ni kubwurukundo bakunda umugabane. icyo ushobora gukora rero ni ukudufasha nk’abanyafurika gukoresha ubumenyi dufite ndetse n’ubutunzi cyangwa ibindi ibyo aribyo byose, tukongera kubyo bari gukora kandi ndabizi ko hari abantu babishoboye. Ni ahacu ho kumva ko uyu aru umugabane wacu, ni abantu bacu, tugomba kwikemurira ibibazo byacu, kandi amaboko yose azashaka gufatanya natwe ahawe ikaze.”
Iyi nama ya Africa’s Business Heroes yahurije hamwe ba rwiyemeza mirimo baturutse mu bihigu bitandukanye, yatangijwe n’umunyemari Jack Ma, agamije gufasha umugabane wa Afurika kwishakamo ibisubizo binyuze muri barwiyemeza mirimo.
