Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere, abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, abayobozi b’utugari, abahinzi bibumbiye mu makoperative, ndetse n’umufatanyabikorwa w’Akarere, CCOAIB.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko serivisi z’ubuhinzi zatangwa neza, no gufasha abahinzi kuzamura ijwi ryabo mu bibazo bahura na byo. Bamwe mu bahinzi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko ikibazo cy’ifumbire n’imbuto z’indobanure bitabagerera ho ku gihe ari imbogamizi ikomeye ituma batagera ku musaruro wifuzwa.

ABITABIRIYE INAMA NYUNGURANA BITEKEREZO YAHUJE UBUYOBOZI BW’AKARERE N’ABAKOZI BASHINZWE UBUHINZI N’UBWOROZI
Bavuga ko ifumbure mva ruganda n’imbuto z’indobanure bikomeje gutinda kubageraho, bikadindiza gahunda yo kongera umusaruro no kwiteza imbere.
Hari kandi abagaragaje ko ubutaka bahingaho ari buto cyane, kuko hafi 75% by’abaturage bakora ubuhinzi bahinga ku buso buri munsi ya hegitari imwe, bigatuma umusaruro uboneka uba muke. Abahinzi bagaragaje kandi ko mu mirenge ya Nyabimata na Nyagisozi hakigaragara ikibazo cy’imbuto z’ibirayi zitaboneka uko bikwiye.

SENYABATERA J. BOSCO, UMUKOZI WA CCOAIB
Senyabatera J. Bosco, umukozi wa CCOAIB, yavuze ko mu buvugizi bakorera abahinzi, intego atari ugukururira abaturage guhora basabiriza inkunga, ahubwo ari ukubafasha kwigira no kwivana mu bukene.
Yagize ati: “Turashaka ko umuturage agera ku rwego rwo kwigira, aho ava mu guhora ategereje ubufasha ahubwo akabasha kwiteza imbere abikesha ubumenyi n’ubushobozi yahawe.”
Mu Karere ka Nyaruguru , imibare igaragaza ko 76% by’abaturage batunzwe n’ubuhinzi, bityo ikibazo cyose kibugaragaramo kigira ingaruka ku mibereho rusange y’abaturage.

MUKAGASANA MARIE TRESE UMWE MU BAHINZI BO MU KARERE KA NYARUGURU AGARAGAZA IMBOGAMIZI BAGIHURA NAZO MU BUHINZI
Mu bindi bibazo byavuzwe harimo Ibura ry’ibikoresho byo kuvomera imyaka mu bishanga mu gihe cy’izuba, Kutaboneka kw’imbuto nshya y’imigozi y’ibijumba n’ingemwe z’imyumbati zisimbura izishaje, no gukenera gupimirwa ubutaka kugira ngo bamenye uko babubyaza umusaruro hakurikijwe imiterere yabwo.
Mu rwego rw’ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw’umuhinzi, Senyabatera J. Bosco, umukozi wa CCOAIB, yavuze ko mu buvugizi bakorera abahinzi, intego atari ugukururira abaturage guhora basabiriza inkunga, ahubwo ari ukubafasha kwigira no kwivana mu bukene.
Yagize ati: “Turashaka ko umuturage agera ku rwego rwo kwigira, aho ava mu guhora ategereje ubufasha ahubwo akabasha kwiteza imbere abikesha ubumenyi n’ubushobozi yahawe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko ibibazo by’ifumbire itinda kugera ku bahinzi n’ubutaka buto bigomba gukemurwa binyuze mu kunoza imikorere no kubahiriza inshingano z’abayobozi mu nzego zose.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA NYARUGURU WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU, GASHEMA JANVIER
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kubaka ubushobozi bw’umuhinzi, hagamijwe guca burundu ubukene n’ikibazo cy’inzara, no gufasha abaturage kugira imyumvire ibaganisha ku iterambere rirambye.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibiganiro byabaye ari imbaraga z’urugendo rugamije kuvugurura serivisi z’ubuhinzi, kugira ngo zirusheho kugera ku bahinzi ku gihe no kubafasha kongera umusaruro.
UMWANDITSI :J BOSCO MBONYUMUGENZI /PACISTV/NYARUGURU